Mu gitero ingabo z’u Burundi zifatanije n’iza FARDC mu mpera z’icyumweru dushoje, bagabye ibitero ku birindiro by’umutwe w’ishyamba wa FNL mu gace ka Haut plateaux muri Uvira, abarenga 4o muri aba barwanyi bahasiga ubuzima.
Umutwe wa FNL uyoborwa na Gen Aloyz Nzabampema umaze imyaka myinshi ari umwanzi ukomeye w’Ubutegetsi bwa CNDD-FDD buyobora u Burundi.
Umuvugizi w’Ingabo za Congo muri Kivu y’Amajyepfo (Socola 2), Lt Elongo Marc Kyondwa yemeje ko abarwanyi 40 mu b’umutwe wa FNL aribo baguye muri ibi bitero bagabye kuwa 26 Ugushyingo 2022.
Yagize ati:” Itsinda ry’ingabo zihuriweho (FARDC &FDNB) zifite inshingano zo guhashya imitwe y’inyeshyamba zikorera muri Kivu y’Amajyepfo yatangiye guhiga imitwe y’abanyamahanga ihakorera. Twagabye ibitero ku birindiro bya FNL iyoborwa na Gen Aloyz Nzabampemba biri mu misozi ya Nabombi muri Uvira, abarwanyi 40 basiga ubuzima abarokotse bahungiye Itombwe na Mwenga”
Umuyobozi wungirije w’Ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyepfo, Maj Gen Ramazani Fundi yamagariye abaturage kujya batungira agatoki aho baketse ibirindiro by’izi Nyeshyamba kugirango bakomeze kuzigabaho ibitero no kuzirandura muri iyi Ntara.
Ingabo z’u Burundi ziri muri Kivu y’Amajyepfo kuva muri Kanama 2022, aho zagiye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Ibarasirazuba bwo kurwanya imitwe y’inyeshyamba ikorera ku butaka bwa RD Congo.