Ingabo zigera ku bihumbi 3000 zigizwe na FARDC,FDNB,FDLR na Wazalendo iri kwikusanyiriza mu Rubaya mu rwego rwo gutegura ibitero simusiga k’unyeshyamba za M23, bigamije kwisubiza Kichanga na Kilorirwe
Isoko ya Rwandatribune iri mu gace ka Rubaya ivuga ko mu minsi ibiri ishize ingabo z’uBurundi zigera ku 1200 zimaze kugera i Kichanga zikaba zije kurwana na M23 nk’uko byashimangiwe n’Umuvugizi w’ingabo z’uBurundi Col.Biyereke Flaurbert. Izi ngabo kandi zikaba ziri kumwe n’abasilikare ba FARDC babarizwa muri Rejima ya Anaconda iyobowe na Col.Niyibizi. Umutwe wa FDLR ukaba wohereje Capt Inkodosi usanzwe akuriye ibikorwa bya Operasiyo muri CRAP ya FDLR muri icyo gikorwa.
Umwe mu batangabuhamya babyiboneye n’amaso bavuga ko Abasilikare b’uBurundi bageze aho mu Rubaya morali yabo yari hasi cyane ,kubera ko batarasobanukirwa iby’iyi ntambara uBurundi buri kurwana muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Teritwari ya Masisi ikomeje kuba isibaniro ry’imirwano , mu kiganiro Depite Sebishimbo yagiranye na BBC yavuze ko byibuze ibihumbi 20 aribyo bimaze guhunga imirwano kuva aho yadukiye, abakuwe mu byabo bakaba ntaho bafite ho kwikinga mu gihe zimwe mu nkambi za Kichanga na Mweso zatangiye kwibasirwa na Korera.
Mwizerwa Ally