Ingabo z’u Burundi zimaze ibyumweru birenga 2 ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zatangaje ko zatangiye kugaba ibitero simusiga ku birindiro by’umutwe wa RED Tabara.
Umuvugizi w’Ingazo z’u Burundi, Col Floribert Biyereke yavuze ko ku munsi w’ejo ingabo z’igihugu cye zagabye igitero ku birindiro bya RED Tabara, abarwanyi bayo bagakizwa n’amaguru.
Yagize atiu:”Twarashe ku birindiro by’umwanzi, abarwanyi barokotse barahunga”
Ingabo z’u Burundi ziri muri Kivu y’Amajyepfo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umwanzuro w’Abakuru b’ibihugu bya EAC byemeje kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Congo.
Aha muri Kivu y’Amajyepfo niho imitwe irwanya u Burundi (RED Tabara na FNL) ifite ibirindiro.
Umutwe wa RED Tabara ufatwa nk’umwanzi numero 1 ku butegetsi bwa CNDD- FDD. Uyu mutwe washinzwe na bamwe mu bagererageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Petero Nkurunziza mu mwaka 2015, ushinjwa na leta y’u Burundi gukorera itebwoba ku butaka bwayo.
Ni nawo kandi Leta y’u Burundi yashinje gutega ibisasu byategwa ahahurira abantu benshi mu gihugu cy’u Burundi mu minsi yashize.