Ingabo z’u Burundi , ziri kurwana ku ruhande rw’igisirikare cya leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zikomeje gutungurwa n’imirwanire ya M23.
Bamwe mu basirikare b’u Burundi batashatse gushyira amazina yabo hanze ku mpamvu z’umutekano wabo bari kurwanira kuri axe ya Pariki ya Virunga muri teritwari ya Nyirago by’umwihariko mu gace ka Kibumba na Buhumba no mu tundi duce two muri teritwari ya Rutshuru, bavuze ko kurwana na M23 ari ihurizo rikomeye, bitewe n’amayeri uyu mutwe ukoresha ku rugamba.
Aba basirikare, bakomeza bavuga ko bamaze igihe barwana na M23 bagamije kuyisubiza inyuma no kuyambura uduce twose igenzura ndetse ko intego ari ukuyambura umujyi wa Bunagana, nyamara ngo kugeza magingo aya, ntabwo barabasha kurenga umutaru, by’umwihariko mu mirwano imaze iminsi ine yose iri kubera muri pariki ya virunga mu duce twa Kibumba na Buhumba.
Aba , basirikare , bavuga ko batangajwe cyane no kwihagararaho kwa M23 mu mirwano imaze iminsi ibahanganishije, mu gihe uyu mutwe uhanganye n’ihuriro(Coallition) ry’ingabo z’Uburundi,FARDC,Wazalendo na FDLR ari nako igisirikare cya Leta FARDC kiri kwifashisha intwaro zose zishoboka zirimo n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ariko M23 bakaba bakomeje kugorwa no gusuzubiza uyu mutwe inyuma.
Ikindi , ngo n’uko izi ngabo z’ u Burundi, zikomeje gupfusha abasirikare umusubizirizo harimo n’uheruka kwicwa na M23 ufite ipeti rya Col witwa Manirakiza Pierre .
Aba basirikare b’Ababarundi, bongeye ho ko n’ubwo boherejwe n’ubuyobozi bukuru bwabo gufasha FARDC , basanga batazapfa kuzuza misiyo bahawe, bashingiye ku mirwanire ya M23 bamaze kubona kuva bagera muri iyi mirwano, ahubwo bakifuza ko intambara yahagarara Kinshasa ikemera ibiganiro n’uyu mutwe .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com