Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zigaruriye akandi gace kari karabaye indiri y’ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado, nyuma y’imirwano ikaze yabereye mu ishyamba mu gace ka Mbau.
Ibikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado birakomeje hagati y’izi ngabo zombi zahuje imbaraga mu guhashya ibi byihebe byiyitirira Al Shabab,aba barwanyi bari barahungiye muri Mbau,ubwo bateshwaga icyicaro gikuru cyabo cya Mocimboa da Praia bakubiswe inshuro n’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambike.
Ibyumweru bisaga bibiri bishize byabaye iby’urugamba rukomeye kuri abo barwanyi dore ko aribwo batsimbuwe mu birindiro bikuru byabo mu gace ka Mocímboa da Praia.
Ni nyuma y’urugamba rukomeye rwagabwe n’ Ingabo z’u Rwanda zimwe zinyuze mu gace k’Amajyaruguru izindi mu Burengerazuba. Zimwe zari ziyobowe na Brig Gen Pascal Muhizi zaturutse ahitwa Palma mu gihe izindi ziyobowe na Lt Col James Kayiranga zaturutse ahitwa Awasse, Amakuru avuga ko izo ngabo zijya gutera Mbau, zaturutse mu bice bya Mocímboa da Praia, izindi zituruka Mueda ahari ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda. Zose zaturutse mu mpande ebyiri ku buryo byazibashishije gutangatanga abo barwanyi.
Amakuru yaturutse muri Mozambike yavuze ko ibitero byatangiye kuwa Gatatu, habanza ibitero by’indege mu ishyamba impande zombi zarwaniyemo,byari bigamije gutatanya izo nyeshyamba ku buryo zitsinsurwa mu buryo bworoshye,Usibye Mbau, akandi gace bivugwa ko gasigaye mu maboko y’izo nyeshyamba ni akitwa Siri I na Siri II.
Uwineza Adeline