Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 bashinje ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kwivanga mu ntambara uyu mutwe uhanganyemo n’ingabo za Leta FARDC
Ibi birego bije nyuma y’urugamba rukomeye izi nyeshyamba zimazemo iminsi n’ingabo za Leta zifatanije n’inyeshyamba zibumbiye mu kiswe Wazalendo.
Umutwe wa M23 wasohoye itangazo ushinja ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bwo kugarura amahoro muri Congo (EACRF), kwifatanya n’igisirikare cya Congo mu kurwanya uwo mutwe no mu bugizi bwa nabi buri gukorerwa Abatutsi muri teritwari ya Masisi.
Ni itangazo M23 yasohoye nyuma y’amasaha make ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho yafashwe n’urubyiruko ruzwi nka Wazalendo, rukunze kwifashishwa rurwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.
Ayo mashusho agaragaza urwo rubyiruko rumisha ibisasu ku mudugudu uzwi nka Nturo muri Masisi, kugeza ubwo inzu ziri muri uwo mudugudu zishya zigakongoka kandi zituyemo abantu.
Urubyiruko ruri muri ayo mashusho ruba ruvuga ko ruri gutwika izo nzu kuko zihishemo Abatutsi n’intwaro bakoresha ngo babarwanye.
Byakurikiye imirwano yatangiranye n’iki cyumweru aho uruhande rwa Leta ya Congo rwagabye ibitero kuri M23 ndetse rukanisubiza tumwe mu duce twahoze mu maboko ya M23 ariko tukaza gushyirwa mu maboko y’ingabo za EAC.
Wazalendo n’ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba yose ikorana na Leta mu kurwanya inyeshyamba za M23. Aba basirikare bakomoka mu gihugu cy’u Burundi bakaba bashinjwa kwambara imyenda ya FARDC ya Kera ngo kuko iyo myambaro ariyo yahawe Wazalendo ndetse n’ingabo ziri k’urugamba za FARDC zikaba zambaye iyo myambaro.
Mu gihe Wazalendo yari igeze mu gace ka Nturo urubyiruko rwo muri iri huriro batangiyegufata amashusho agaragaza urwo rubyiruko rumisha ibisasu ku mudugudu uzwi nka Nturo muri Masisi, kugeza ubwo inzu ziri muri uwo mudugudu zishya zigakongoka kandi zituyemo abantu.
Urubyiruko ruri muri ayo mashusho ruba ruvuga ko ruri gutwika izo nzu kuko zihishemo Abatutsi n’intwaro bakoresha ngo babarwanye.
Byakurikiye imirwano yatangiranye n’iki cyumweru aho uruhande rwa Leta ya Congo rwagabye ibitero kuri M23 ndetse rukanisubiza tumwe mu duce twahoze mu maboko ya M23 ariko tukaza gushyirwa mu maboko y’ingabo za EAC.
M23 kuri uyu wa Kane yashyize hanze itangazo yamagana ubwo bugizi bwa nabi bwibasiye Abatutsi, ndetse ibugereranya n’itsembabwoko.
Bagize bati “M23 iramagana ubugizi bwa nabi bukomeje burimo gutwika no kwibasira imiryango y’Abatutsi bikozwe n’ingabo za Guverinoma ya Congo. Dutanze EAC umugabo n’ingabo zayo ndetse n’Isi yose muri rusange ho umugabo w’itsembabwoko riri kuba muri Congo. M23 yifatanyije n’inzirakarengane ndetse n’imiryango yabuze abayo n’ibyayo, ibizeza ko itazabireka ngo bigende gutyo gusa.”
Uduce ingabo za Congo zisubije muri iki cyumweru ni utwa Mushaki, Karuba, Kilolirwe, Kichanga na Mweso muri Masisi ari natwo twari mu maboko y’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa EAC.
M23 yasabye EAC gusobanura uburyo ingabo za Congo zisubije utwo duce ndetse no gusobanura uburyo ingabo z’u Burundi ziri kwifatanya na FARDC.
Bati “Ingabo z’u Burundi ziri kwambara imyambaro ya FARDC ndetse bamaze gushyira ibirindiro byabo i Minova. Izi ngabo (z’u Burundi) zananiwe kurinda abaturage. Ingabo za Congo zisubije uduce M23 yari yarashyikirije ingabo za EAC. Izi ngabo ziri gutwikira abaturage, zifata ku ngufu abagore n’abakobwa, ziri gusahura inka n’indi mitungo ku buryo nta yandi mahitamo abaturage bafite atari uguhunga.”
Ibi byashyizwe hanze n’uyu mutwe nyuma y’igihe kitari gito izi ngabo zishinjwa gufatanya na Wazalendo ndetse bakanavuga ko babaha imyitozo
#RDC_ONU: "MUNGU ALITUPA UWEZO WAKUPIGA #MUNYARWANDA… FATA UMUTUSI IZO NYANA Z'IMBWA"(Dieu nous a donné le power de frapper le MUNYARWANDA. Poursuivons les #TUTSIS, les enfants du chien". Les Milices Nyatura/Fdlr à KILORIRWE entrain de brûler d'autres hab des tutsis.(5/10/023) pic.twitter.com/wdqs4pWnLV
— MAISHA RDC (@MaishaRdc) October 5, 2023
#RDC_ONU:Cet incendie criminel des Habitations des civils tutsis congolais assimilés aux rebelles pour en justifier est à la charge aussi du 🇧🇮 car c'est son contingent qui a facilité l'entrée de ces milices locales et #FDRL dans cette zone.@GeneralNeva.(5/10/023)1 @eacrf_DRC pic.twitter.com/JCLB0duKFp
— MAISHA RDC (@MaishaRdc) October 5, 2023
Umuhoza Yves
Rwanda tribune
Sinzi niba commentaires dutanga zibasha kugera ahaturuka inkuru zikagira icyo zifasha” M23 nipanuwe imirwano enewo zose zo muri Kivu zombi birumvikana birasaba manpower na mafaranga arko nibwo buryo bwonyine bwo gucagagura ingufu fardc nabafatanyabikorwa bayo bafite. Sino iriya front imwe kuri bariya basazi babanywa rumoge nubwinshi bwabo ntibyavamo kbsa