Ingabo z’umurango wabibubye (MONUSCO) zimaze igihe kitari gito ku butaka bwa Congo (imyaka isaga 20) biravugwa ko zatangiye kuzinga utwangushye, nyuma y’aho Perezida Felix Tshisekedi yabigarutseho mu nama ya Loni ko ingabo ze FARDC arizo zigomba kubungabunga umutekano w’igihugu.
Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko yifuza ko Ingabo za MONSCO zaba zatangiye kuva mu gihugu cye guhera mu ntangiriro z’Ukuboza 2023. Ibi Perezida Felix Tshisekedi yabigarutseho munama y’umutekano y’intekorusange ya Loni yabereye i New York muri Nzeri 2023.
Yakomeje agira ati “Ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bwashyizweho mu myaka 25 ishize, ntabwo bwageze ku musaruro wabwo mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, yewe no mu kurinda abaturage.”
Amashusho yashyizwe ku rubuga rwa X agaragaza imodoka z’intambara za Monusco zurizwa indege i Butembo na Beni mu burasirazuba bwa Congo.
Abaturage bumvikana basakabaka bishimiye igenda rya Monusco bayishinja kubatererana no kubagabiza imitwe y’inyeshyamba.
Monusco yasanze harimo imitwe yitwaje intwaro mike cyane, ariko kuri ubu imaze kurenga 200 nk’uko imibare ya Guverinoma ya Congo iherutse kubigaragaza.
Ni mu gihe izi ngabo ziri mu zikoresha amafaranga menshi kuko ku mwaka zibarirwa arenga miliyari imwe y’amadolari.
Manda ya Monusco yagombaga kurangirana na 2022 ariko Akanama k’Umutekano ka Loni kayongereye igihe kugeza mu 2024, nubwo benshi mu banye-Congo bakomeje kugaragaza ko batakiyikeneye.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune.com