Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda (RDF) rivuga ko iyo mirwano yabaye ku wa gatanu tariki 8 yaturutse ku itsinda ry’abarobyi b’Abarundi binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mazi y’u Rwanda mu kiyaga Rweru.
RDF ikavuga ko ubwo yarimo isaba abo barobyi kuhava bagasubira mu gihugu cyabo, abasirikare b’u Burundi babijemo bavuye ku ruhande rw’iwabo batangira kurasa kuri RDF birangira nayo yirwanyeho.
Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda (RDF) rivuga ko iyo mirwano yabaye ku wa gatanu tariki 8 yaturutse ku itsinda ry’abarobyi b’Abarundi “binjiye binyuranyije n’amategeko mu mazi y’u Rwanda mu kiyaga Rweru”.
RDF ivuga ko umupaka ugabanya impande zombi muri icyo kiyaga cya Rweru ugaragara mu buryo bworoshye hifashishijwe ikoranabuhanga nka GPS.
Amakuru ari kuvuugwa mu binyamakurun’inzego z’umutekano mu Burundi avuga ko hari umusirikare umwe w’iki gihugu wapfuye ubwo habagaho uku kurasana.
U Burundi nabwo buvuga ko ingabo z’ u Rwanda zashakaga guta muri yombi aba barobyi ariyo mpamvu bwarashe ku Rwanda mu rwego rwo kuburizamo iki gikorwa.
Iri tangazo rivuga ko nta musirikare w’u Rwanda waguye muri iyi mirwano cyangwa hagire ukomereka. Iyi mirwano ibaye mu gihe ibihugu byombi bisanzwe bigira amakimbirane akomoka kuri iki kiyaga cya Rweru.
Ikiyaga cya Rweru gihuza igihugu cy’u Rwanda n’u Burundi giherereye mu Majyepfo y’Uburasirazuba mu Karere ka Bugesera, Intara y’Uburasirazu ndetse kigakora no kuri Komini ya Busoni Intara ya Kirundo yo mu gihugu cy’u Burundi.