Kuva icyorezo cya Virus ya Corona cyagera mu Rwanda mu kwezi kwa Werurwe inzego zitandukanye za Leta zarafatanyije mu rwego rwo kurinda abaturage batuye mu Rwanda icyo cyorezo.
Mu ngamba zafashwe hari harimo no gufunga ibikorwa bitandukanye birimo ibihuza abantu benshi, gusa tariki ya 1 Gicurasi nibwo hasohotse itangazo rivuye mu biro bya Minisitiri w’intebe ryavugaga ko mu rwego rwo kuzahura ubukungu hari ibikorwa bigera ku 8 bigomba kongera kurekurwa bigakorwa.
Muri ibyo bikorwa hari harimo amazu atunganya uburanga (Salon de Coiffure) ko yakongera agafungura, kuri uyu munsi tariki ya 13 Gicurasi 2020 Police y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yashize hanze bimwe mu bikorwa bigomba gukorwa na zimwe muri izo nzu murwego rwo guhangana nicyo cyorezo.
Aho Police yagize iti: “Inzu zitunganya uburanga zongeye gufungura, ni ingenzi ko mu gihe tugiye guhabwa serivisi tubikora tugendeye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.”
Muri amwe mu mabwiriza Police y’u Rwanda yavuze ko yakubahirizwa mu gihe wagiye gushaka serivisi mu nzu zitunganya ubwiza harimo.
Gusaba gahunda mbere: saba abakiriya guteguza mbere y’uko baza kwaka serivisi, bahamagara cyangwa bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.
Gusuzuma Ibimenyetso: Bibaye byiza wapima umuriro w’abakozi ukoresha ndetse n’abakiriya bakugana.
Guhana intera bibe umuco: Guhana intera nibura ya metero 1 hagati y’umuntu n’undi bigomba gukomeza kubahirizwa. Intebe z’abari guhabwa serivisi zigomba gutandukana, nibura hagati yazo hagomba kujyamo intera ya metero
Imakaza isuku mu kazi: Kubera ko gukumira icyorezo cya Covid-19 bisaba isuku ihagije sukura ibikoresho byawe kandi umenye neza ko intebe y’umukiriya isukuye neza n’imiti yabugenewe
Ambara agapfukamunwa: Abatanga serivisi bagomba kwambara udupfukamunwa ndetse n’abakiriya babo aho bishoboka hose.
Gukaraba intoki no gukoresha umuti usukura intoki bigomba kuba umuco: Abatanga serivisi ndetse n’abakiriya bagomba gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune cyangwa bagakoresha imiti yagenewe gusukura intoki
Police kandi yashyizeho umurongo wahamagara cyangwa wakoherezaho ubutumwa bugufi bizwi nka (SMS) ndetse ukaba wanayoherezaho ubutumwa bwa ubw’amafoto, amashusho cyangwa ubundi bwose ukoresheje apulikasiyo yitwa Whatsapp ariyo 0788311155 ukaba wanahamagara 112 mu gihe ubonye abantu cyangwa ahantu banyuranya naya mabwiriza.
Ubwo butumwa busoza bugira buti “Kurwanya ikwirakwiza ry’icyorezo cya Koronavirusi n’inshingano za buri wese murakoze.”
Ndacyayisenga Jerome