Nyatura ni umutwe w’inyeshyamba ubarizwa muri Kivu y’amajyaruguru, by’umwihariko muri Masisi,Rutshuru ndetse n’agace ka karehe kabari muri Kivu y’amajyepfo,uyu mutwe wavutse ahagana muri 2010 nyuma y’uko umutwe w’inyeshyamba witwaga PARECO ushyizwe muri Guverinoma ya Congo. Nyatura rero yavutse ihanganye n’uwitwaga Vutura .
uyu mutwe wa Nyatura wavukiye mubikuyu bya Gisuma na Bihambwe hafi y’umudugudu munini wa Kaniro,yose ikaba yari imitwe y’amoko ihangaye ihanganye ipfa ubutaka kuko abo muri Nyatura bari abahinzi naho abo muri Vutura bakaba aborozi, bose rero bapfaga ibyo bikuyu.
Izina Nyatura ryaturutse ku ijambo kunyatura cyangwa se gukubita ariko wifashishije agashari cyangwa se umunyafu, ibi byakozwe n’ubwoko bw’Abahutu bo muri iki gihugu bashakaga kwirwanaho kubera ko Abo mu bwoko bw’Abatutsi bari bamaze gushinga umutwe witwaga Vutura.
Vutura nabyo bikaba byarakomokaga ku ijambo kuvutura cyangwa se gukubita ariko wifashishije inkoni igaraga. Abahutu bati ubwo bazatuvutura n’inkoni kandi umunnyafu uryana kuyirusha reka natwe tubanyature.
Izina rirakura ndetse riramenyekana kunera ibikorwa iyi mitwe yombii yakoraga bituma ibi bazo byabo byinjiramo na Guverinoma.
Iyi mitwe yombi yarwaniraga amoko yabo kuko bakundaga gupfa imirima, ibyo byatumye bashinga imitwe yo kwirwana ho kuri buri bwoko, dore ko batangiye barwanisha intwaro gakondo, ariko nyuma baza kugenda babona intwaro buhoro buhoro.
Nyuma iyimitwe yaje kugenda inyanyagira ariko nyuma haboneka abafasha buri mutwe bituma buri wose ukomera kugeza uko umeze ubu.
Mu nkuru y’ubutaha nzabagezaho amavu n’amavuko y’ivuka ry’iyi mitwe n’abari bayiyoboye ndetse n’aho bari bagiye baherereye
Umuhoza Yves