Umutwe wa FDLR umaze igihe udacana uwaka na Padiri Nahima Thomas washinze guverinoma itemewe avugako ikorera mu buhungiro akaba n’umwe mu bahakinyi bapfobya jenoside yakorewe abatutsi.
N’ubwo yaba FDLR na Padiri Thomas Nahimana bose basangiiye umugambi umwe wo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aba bombi ntibacana uwaka ndetse abazi umubano wabo bombi bavuga ko guhuza Padiri Nahimana Thomas n’umutwe wa FDLR ari nko kubanisha injangwe n’imbeba mu nzu imwe.
Mu bucukumbuzi bwakozwe na Rwandatribune yabashije kumenya zimwe mu mpamvu zituma umutwe wa FDLR uzirana urunuka na Padiri Nahimana Thomas na Guverinoma ye iba Mubuhungiro:
1.Uburiganya bwa Padiri Nahimana Thomas
Imwe mu mpamvu nyamukuru yatumye umutwe wa FDLR udacana uwaka na Padiri Nahimana Thomas ngo n’uburyo yajyaga yitwikira ijoro maze akiyoberanya ku bayoboke ba FDLR ngo bamuhe amafaranga yitwaje amafoto y’abarwanyi ba FDLR-Foca maze akayabyazamo akayabo k’amafaranga ababeshya ko ayashyiriye FDLR mu mashyamba yarangiza akayakoma umufuka akinumira.
Ibi ngo akaba yarigeze no kubikora ubwo yajyaga muri Australia yitwaje ayo mafoto y’abarwanyi ba FDLR yarangiza agakusanya akayabo ariko ngo FDLR yaje gutegereza ko ayo mafaranga ayigeraho ariko amaso ahera mu kirere
Abayobozi ba FDLR bakimara kubimenya byarabarakaje cyane by’umwihariko perezida wayo Lt Gen Byiringiro victoire niko gutangira kwumwita umwesikora bavuga ko arimo kwiyitirira FDLR agamije kuyobya abayoboke bayo kugirango abashe kubona amafaranga yo gushyigikira guverinoma ye bise “ Guverinoma y’inkunguzi idashobora no gutera ikinonko FPR Inkotanyi.
FDLR nabayishigikiye bahise batangira gushyira hanze Padiri Nahima bavuga ko icyo azi ari ugukora mu mifuka y’abanyarwanda baba muri opozisiyo ndetse ngo akaba abifitemo uburambe .
2.Gutesha agaciro ibendera ryahoze ho muri Repuburika ya Mbere n’iyakabiri: ikindi ngo cyatumye FDLR idacana uwaka na Padiri Nahimana ngo n’uko Guverinoma ya Padiri Nahimana Thomas itajya ikoresha ibendera rya kera (Umutuku,Umuhondo n’icyatsi kibisi n’inyuguti ya R) ngo uhubwo akaba akoresha ibendera ririho ubu
Abazi neza FDLR bavuga ko kugeza ubu kubera abahezangu n’abambari b’ingoma ya Habyarimana bayuzuyemo itajya yemera ibirango by’igihugu bishya harimo n’ibendera ry’igihugu ririho ahubwo bakoresha ndetse bagitsimbaraye ku birango byakoreshwaga mu gihe cy’ubutegetsi bwa MRND.
Kuba Padiri Nahimana na Guverinoma ye bakoresha ibendera ririho ubu ngo byatumye abambari ba FDLR batamwiyumvamo namba , FDLR ikaba ivuga ko iryo bendera ari ibendera ry’inyenzi abuzukuru ba UNAR.
Aya magambo ya FDLR agaragaza uburyo benshi mu bagize uyu mutwe bakomeje kuba abahezangu n’imbata z’amacakubiri ashingiye ku moko by’umwihariko urwango rukomeye bagifitiye abatutsi dore ko uno mutwe washinzwe ndetse uguzwe ahanini n’abantu bashize mu bikorwa jemnoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Kuba FDLR itumvika na Padiri Nahima Thomas si agashya mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’Urwanda kuko kenshi byakunze kugarara ko abayigize bakunze kutumvikana no guhangana hagati yabo bapfa amoko n’uturere bakomokamo , ingengabitekerezo itandukanye hakiyongeraho n’ikibazo cyo gupfa amafaranga aturuka mu misanzu y’abayoboke babo
Ikindi ngo n’uko Umutwe wa FDLR Ukunda kwishyira hejuru ngo ukaba ukunda gusuzugura indi mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda uvuga ko idashoboye ko ahubwo FDLR ariwo mutwe wonyine urwanya Leta y’uRwanda ushoboye.
Ibi ariko umutwe wa FDLR ntubyumva kimwe n’abazi imyaka isaga 25 uyu mutwe umaze ugerageza guhungabanya umutekano w’uRwanda ugamije kugaruka ku butegetsi ariko kugeza magingo aya ukaba utarabasha gufata na cm y’ubutaka bw’uRwanda.
HATEGEKIMANA Claude