Nyuma yaho Uburusiya bufashe Umujyi wa Bukhmut, Ingabo za Ukraine zisa nizatangije ibitero bikomeye, bigamije kwigaranzura Ingabo z’Abarusiya no kwisubiza ibice byose zambuwe mu Burasiruba bwa Ukarine.
Minisitiri y’Ingabo z’Uburusiya ,yatangaaje ko ajo kuwa 4 Kamena 2023, batayo eshatu z’ Ingabo za Ukraine n’izindi ebyiri zikoresha ibifaru, zagabye ibitero bikomeye mu karere ka Donesk ho mu ntara ya Donbas mu burasirazuba bwa Ukraine.
Minisitireri y’Ingabo z’Uburusiya ibinyujije ku rubuga rwa telegram, yatanze ubutumwa buvuga ko “Ingabo za Ukraine, zagabye igitero gikomeye kandi kigari ahantu hatanu muri Donetsk y’Amajyepfo.”
Videwo yashizwe hanze n’iyi minisiteri , igaragaza imodoka za gisirikare zirimo kugabwaho igitero giturutse mu kirere.
Yakomeje ivuga ko Abasirikare ba Ukraine, bagerageje gucengera no kumenera mu bihome by’ubwirinzi bw’ingabo z’Uburusiya ziri muri ako gace ka Donestk ,ariko basubizwa inyuma ndetse ntibabasha kugera ku ntego yabo.
Minisiteri y’Ingabo z’Uburusiya kandi,iki yongeyeho ko cyari igitero kinini cyaje kurangira Ingabo z’Uburusiya, zishe abasirikare ba Ukraine zigera kuri 250 zinatwika ibifaru bigera kui 16.
Ati:” Mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Kamena, umwanzi yagabye igitero kinini ahantu hatanu ho ku rugamba mu cyerekezo cya Donetsk y’amajyepfo. Umwanzi ntiyageze ku ntego ye, nta cyo yagezeho. Yatakaje abasirikare 250 n’ibifaru 16”
Ibinyujije ku rubuga rwa Telegram ejokuwa 4 Kamena 2023, minisiteri y’ingabo ya Ukraine yatangaje ko “gahunda yo gutangiza ibitero bikomeye byo kwigaranzura Ubursiya zigomba gutangira bucece kuko nta tangazo ryo kubitangiza rizabaho.”
Col Gen. Oleksandr Syrskyi Umugaba w’ingabo za Ukraine zirwanira ku butaka, Col Gen. , yatangaje ko abasirikare ba Ukraine ,barimo kwigira imbere berekeza ku mujyi wa Bakhmut kandi ko bashenye ibirindiro by’Uburusiya biri hafi y’uwo mujyi,gusa Uburusiya bukabihakana buvuga konta na cm n’imwe y’Ubutaka Abasirikare ba Ukraine babashije kwisubiza.
Ukraine imaze amezi itegura igitero cyo gusubiza inyuma abasirikare b’Uburusiya, ariko ibanza kwiha igihe gihagije mu rwego rwo guha imyitozo ikomeye abasirikare bazifashishwa muri ibi bitero no kubona ibikoresho bya gisirikare bihagije kandi bifite ikoranabuhanga rihambaye, yasezeranyijwe n’inshuti zayo zo mu muryango wa OTAN .
Ku rundi ruhande , Minisiteri y’Ingabo z’Uburusiya, iheruka gutangaza ko Ingabo z’Uburusiya ziteguye bikomeye ibitero biri gutegurwa n’ingabo za Ukraine bigamije kwisubiza uduce zambuwe , yongera ho n Ukraine n’abafatanyabikorwa bayo btazabasha kubigeraho .
Iyi minisiteri, yakomeje ivuga ko Ingabo z’Uburusiya zubatse ibihome by’ubwirinzi bihambaye ku buryo ingabo za Ukraine zitazabasha kubimeneramo.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com