Ibimenyetso bikomeje kwigaragaza bishimangira intambara ikomeye hagati y’Umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, Ishobora kongera kubura mu gihe cya vuba, nyuma y’igihe impande zombi zemeye gutanga agahenge k’imirwano.
Amakuru dukesha imboni ya Rwandatribune.com iherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, n’uko kugeza magingo aya yaba FARDC n’umutwe wa M23, bakomeje kwitegura imirwano ku buryo bukomeye.
Ibi biraterwa n’uko Guverinoma ya DRC , yakomeje gutsemba ivuga ko idateze kwicarana n’Umutwe wa M23 ngo bagirane ibiganiro bya politiki, mu rwego rwo guhosha amakimbirane no kurangiza intambara.
Aya makuru, akomeza avuga ko Umutwe wa M23 nawo wamaze kubona ko ntabundi buryo usigaranye ,atari ukotsa igitutu Guverinoma ya DRC binyuze mu ntambara, kugirango ibashe kwemera ibiganiro .
M23 kandi , , ngo izakomeza kurwana kugeza igeze ku ntego zayo zose ,Ubutegetsi bwa DRC nibukomeza kwinangira bwanga Ibiganiro.
Ni ibiheruka gushimangirwa na Gen Sultan Makenga, uheruka gutangaza ko guverinoma ya Congo yanze ibiganiro ahubwo ko ishaka intambara.
Gen Sultan Makenga, yakomeje avuga ko niba ari intambara Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bushaka, bugiye kuyibona mu gihe cya vuba .
Ibi biragendana kandi n’uko Igisirikare cya FARDC gikomeje kohereza intwaro nyinshi kandi zikomeye muri Kivu y’Amajyaruguru n’Abasirikare benshi biyongera ku bacancuro b’Ababazungu, mu rwego rwo kwitegura kugaba ibitero simusiga ku mutwe wa 23 .
Igirikare cya FARDC kandi, gikoje gukusanya Abarwanyi bo mitwe ya Nyatura,Mai Mai na FDLR bimbuye mu kiswe Wazalendo ari nako kibaha intwaro nyinshi n’amasasu ari nako gisaba iyi mitwe kurekirita abandi barwanyi benshi mu rwego kongera guhangana na M23 barwana ku ruhande rw’Ingabo za Leta.
Iyi mitwe ariko, isa niyatangiye kugaba ibitero ku mutwe wa M23 muri teritwari ya Masisi na Rutshuru nk’uko biheruk kwemezwa n’Ubuyobozi bukuru bwa M23 ndetse uyu mutwe ukaba ufata ibi bikorwa nk’Ubushotoranyi bugamije gutuma imirwano yongera kubura.
K’urundi ruhande, Umutwe wa M23 nawo ntiwicaye ubusa, ngo kuko akomeje kwinjiza abarwanyi bashya kandi benshi, bari kwisunga uyu mutwe ku bwinshi by’umwihariko urubyiruko rw’Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda baturutse muri teritwari ya Masisi , Rutshuru n’ahandi.
Biravugwa ko muri iyi minsi y’agahenge k’imirwano, M23 yakomeje kongera ubushobozi mu birebana n’intwaro zikomeye , mu rwego rwo keitegura kongera guhangana na FARDC yiteguye kuyigabaho ibitero
Kugeza ubu kandi, Guverinoma ya DRC yatangaje ko igomba kongera kugira Ubugenzuzi mu mujyi wa Bunagana ndetse ihamagarira inzego zose zirimo iz’Umutekano nka ANR, izishinzwe Gasutamo n’izindi gusbira muri uwo mujyi zigatangira imirimo yazo.
Ni ibintu M23 ivuga ko bidashoboka idateze kwihanganira na gato ndetse ko Guverinoma ya DRC n’ibigerageza nk’uko iri kubivuga izahura n’uruva gusenya.
Mu Kiganiro yagiranya na Rwanda tribune.com ejo kuwa 8 Mata 2023, Canisius Munyaruugero Umuvugizi wungirije wa M23 mubya Politiki, yavuze ko kugeza ubu Umugi wa Bunagana ukiri mu bugenzuzi bw’Ingabo za AEC yongera ko M23 iri kubikurikiranira hafi.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribun.com
Benshi bibeshya ko Imana ishyigikira abantu barwana.Bakitwaza ko yashyigikiye intambara z’abami ba Israel,urugero umwami David.Nkuko bible ibyerekana,impamvu Imana yabashyigikiye,nuko “barwaniraga inyungu z’Imana gusa”.Bisome muli Gutegeka/Deuteronomy 20:17,18.Imana yabategekaga kurwanya “abantu basengaga ibigirwamana”.Niyo mpamvu yabatizaga Abamarayika,bakabarwanirira.Bitandukanye n’intambara z’iki gihe.Imana ibuza abakristu nyakuli Kurwana (2 Timote 2:24).Ndetse ikabasaba gukunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5:44 havuga.Urugero,nkuko Luka 21:20,21 havuga,Yesu yasabye Abigishwa be ko nibabona Yerusalemu itewe n’umwanzi,aho kurwana bazahungira mu misozi.History yerekana ko mu mwaka wa 70 nyuma ya Yezu,igihe ingabo z’Abaroma zateraga umujyi wa Yerusalemu,ziyobowe na General Titus,abatali abakristu bararwanye,ariko Abakristu ntibarwanye,ahubwo bahungiye ahitwaga i Pella.Ubu ni mu gihugu cya Jordan.Nkuko Zabuli 5:6 havuga,Imana yanga “umuntu wese umena amaraso y’undi”.