Perezida Felix Tshisekedi, yongeye gushimangira ko ikibazo cya M23 kigomba gukemuka binyuze mu nzira y’Intambara nk’amahitamo yanyuma asigaranye.
Mu Kiganiro n’itangazamakuru ejo kuwa 28 Kanama 2023 i Kinshasa , Perezida Tshisekedi, yavuze ko akiri gushaka umuti w’ikibazo cya M23 binyuze mu nzira za Diporomasi ,nyamara ngo nibikomeza kunanirana , ntayandi mahitamo azaba asigaranye atari intambara.
Ati:”Turacyari kwifashisha inzira za diporomasi ariko nibikomeza kunanirana nta musaruro tubibanamo , intambara niyo izahita iba amahitamo yacu yanyuma.”
Yakomeje agira ati:”Turi kongerera imbaraga n’ubushobozi igisirikare cyacu FARDC kandi twizeye ko bizadufasha guhangana n’umwanzi mu buryo budasubirwaho.”
Perezida Tshisekedi , yakomeje avuga ko batazakomeza kugendera ku bitekerezo by’umwanzi bahanganye bishyira imbere imyanzuro ya Luanda na Nairobi ngo kuko byahindutse urwitwazo mu rwego rwo gukomeza gushyikira umutwe wa M23 .
Perezida Tshisekedi, atangaje ibi nyuma yaho Umutwe wa M23 , umaze igihe ushinja ubutegetsi bwe kutubahiriza ibyo busabwa bikubiye mu myanzuro ya Luanda na Nairobi, mu rwego rwo guhosha amakimbirane .
M23, ivuga ko yubahirije ibyo isabwa byose birimo kuva mu bice yari yarigaruriye muri teritwari ya Rutshuru, Masisi , Nyiragongo no guhatanga agahenge k’imirwano, nyamara ngo ku ruhande rwa Guverinoma, nta na kimwe yigeze yubahiriza cyangwa ngo ishyire mu bikorwa ndetse ngo ikaba yaranze n’ibiganiro bya politiki .
Perezida Tshisekedi, yatangaje ko intambara ariyo mahitamo ye ya nyuma, mu gihe muri iyi minsi FARDC na Wazalendo, bakomeje kwitegura kugaba ibitero simusiga kuri M23 gusa umutwe wa M23 nawo ukaba uticaye ubusa, nk’uko biheruka kwemezwa n’umuvugizi wayo mubya gisirikare Maj Willy Ngoma .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com