Imirwano ikomeje gufata indi ntera hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo zifasha igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya uyu mutwe.
Kuri ubu ,M23 iragenzura hafi 89% bya teritwari ya Masisi, 90% bya teritwari ya Rutshuru n’ahandi muri teritwari ya Nyiragongo ho mu ntara ya Kivu y’Amajayaruguru.
Kugeza ubu kandi, M23 ikomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri teritwari ya Kalehe ho muri Kivu y’Amajyepfo ndetse amakuru agera kuri Rwandatribune.com, avuga ko uyu mutwe uzakomeza kugerageza kwigarurira ibindi bice bigari muri iyi ntara , itibagiwe n’ibindi bice bisigaye muri Kivu y’Amajyaruguru ari naho yatangiriye iyi mirwano.
byinshi kuri iyi nkuru, umusesenguzi Abdallah Jean Pierre arasobanura uko iyi ntambara M23 ihanganyemo na Kinshasa izarangira na gahunda Alliance Fleuve Congo mu rwego rwo gukemura ku buryo bwa burundi, ikibazo cy’Abavuga Ikinyarwanda muri DRC .
kurikirana ikiganiro yagiranye na Rwandatribune TV Updates kuri iyo link iri hasi: