Guvrinoma ya Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo n’Umutwe wa M23, bakomeje guterana amagambo buri ruhande rushinja urundi kutubahiriza imyanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu byo mu karere mu biganiro bya Luanda na Nairobi no kwitegura kongera kubura imirwano.
Mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 14 Gicurasi 2023, Jean Pirere Bemba Minisitiri w’Ingabo muri DR Congo, yabwiye abagize Guverinona, ko Umutwe wa M23 uri gusubira mu bice uheruka kurekura muri teritwari ya Masisi na Rutshuru.
Minisitiri Jean Pierre Bemba, yakomeje avuga ko Abarwanyi ba M23 basubiye muri Localite ya Kahunga na Kinyandonyi ndetse ko uyu mutwe, uri kongera umubare w’Abarwanyi bawo n’ibikoresho bya gisirikare ku bwinshi mu rwego rwo gukaza ibirindiro byayo muri utwo duce .
Ati:’’Umutwe wa M23 uri gukaza ibiirindiro byawo muri Localite ya Kahunga na Kinyandonyi wongere Abasirikari benshi n’ibikoresho bya gisirikare muri teritwari ya Misisi na Rutshuru Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni ibintu bihabanye n’imyanzuro yafashwe n’Abakuru b’ibihugu byo mu karere isaba uyu mutwe kurekura uduce twose wigaruriye .”
Jean Pierre Bemba, yakomeje avuga ko Minisiteri y’ingabo za DR Congo, ifite ibimenyetso simusiga , bigaragaza ko M23 iri kwitegura kongera kubura imirwano mu gihe cya vuba.
Mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandatribune.com, Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mu byagisirikare, yatangaje ko “M23 iri kubahiriza ibyo basabwa n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi byose ,harimo gutanga agahenge k’imirwano no kurekura uduce yari yarigaruriye muri teritwari ya Masisi na Rutshuru.”
Maj Willy Ngoma , yakomeje avuga ko n’ubwo M23 yemeye guharika imirwano no kurekura uduce yari yarigaruriye, itewe impungenge zitururuka ku magambo Perezida Felix Tshisekedi uheruka gutanagaza , ubwo yongeraga gushimangira ko nta biganiro ateze kugirana na M23.
Umuvuzigizi wa M23 mubya gisirikare,yongeyeho ko mu bice M23 iheruka kurekura, hari bimwe byongeye kwigabizwa n’Ingabo za Leta(FARDC) ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR, Nyatura na Mai MaiN ndetse ko FARDC n’iyi mitwe, bari guhohotera abaturge no gusagura imitungo yabo .
Ni ibintu Maj Willy Ngoma, avuga ko M23 itazakomeza kwihanganira no kurebera ndetse ko hatagize igikorwa ngo bikosorwe, bizatuma M23 yongera kwirwanaho kinyamwuga no kurengera abo baturge .
Abakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo, bavuga ko imirwano ishobora kongera kubura hagati ya M23 na FARDC mu gihe cya vuba, bitewe n’uko impande zihanganye zananiwe kumvikana ndetse ko imyiteguro y’intambara irimbanyije kuri buri ruhande.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Intambara zibera muli Africa,hafi ya zose ziba ali civil wars (abenegihugu birwanira).Ibuka intambara zabereye cyangwa zirimo kubera muli Sudan,Libya,DRC,Congo Brazzaville,Tchad,Uganda,Burundi,Central Africa,Somalia,Ethiopia,Nigeria,Mali,Burkina Faso,Mozambique,South Africa,Cameroon,Angola,etc…Kandi abarwana hagati yabo bakaba biyita abakristu cyangwa abaslamu.Bakibagirwa ko Imana yaturemye itubuza kurwana,ahubwo ikadusaba gukunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga.Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi nkuko Zabuli 5:6 havuga.Nubwo binanira abandi,Abakristu nyakuli ntabwo bivanga mu ntambara zibera mu isi,kubera ko Yesu yasize abibabujije.Abo nibo bazaba mu bwami bw’imana.