Abanye congo batangaje ko batishimiye kuba u Rwanda rwohereje ambasaderi mu gihugu cya Angola kuko basanga bishobora kwangiza inshingano z’ubuhuza hagati y’igihugu cyabo n’umutwe wa M23 iki gihugu cya Angola cyahawe n’umuryango w’Afrika wunze ubumwe OUA.
Ibitangazamakuru binyuranye,cyane cyane ibyo mu gihugu cya Republika ya Kidemokarasi ya Kongo byakunze kwandika ko umubano w’u Rwanda na Angola kuba waba mwiza cyane byakwangiza ishingano iki gihugu cyari gifite muri gahunda yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Ikinyamakuru Magzote. Com cyanditse ko uyu mubano udasanzwe ushobora gutuma Angola nayo ishobora kubogamira ku ruhande rw’u Rwanda.
Ibibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC hamwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 byakomeje gufata intera ikomeye n’ubwo ibi bibazo byari byashakiwe umuti ubwo abakuru b’ibihugu byombi bari kumwe n’umuhuza muri ibi bibazo ariwe Perezida w’Angola Lourenço .
Nyuma y’ibibazo byose byabaye hagati ya DRC n’u Rwanda, ubwo igihugu kimwe cyashinjaga ikindi gushyigikira umutwe w’inyeshyamba urwanya ikindi, abakuru b’ibihugu byombi bahuye n’umuhuza baganira kuri ibi bibazo ndetse banafata imyanzuro ishobora gutuma amahoro yongera gusagamba mu karere.
Iyi myanzuro kandi ntiyarebaga abakuru b’ibihugu byombi gusa kuko yanarebaga kuri iyi mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo, yaba irwanya Leta y’u Rwanda cyangwa se irwanya Leta ya Congo.
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wasabye gusubira inyuma ukarekura ibice wari warafashe, birakorwa ariko ushinja Leta kutagira na kimwe mu byo bemeye ishyira mu bikorwa mu gihe aribo babishyizeho umukono.
Leta y’u Rwanda kandi yashinje Congo gufatanya n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda irimo FDLR ndetse binashimangirwa n’ingabo za Congo ubwo zemezaga ko ngo FDLR yaba yararangiye ihasigaye idashobora kugira icyo itwara u Rwanda.
Usibye ibi bibazo byakunze guteza intambara y’amagambo muri Congo, hanabaye imyigaragambyo ikomeye muri iki gihugu bavuga ko bamagana u Rwanda n’abarufitemo isano bose.
Igihugu cya Angola ni cyo muhuza w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibibazo by’ibihugu byombi iki gihugu kirabizi byose.
Ambasaderi Charles Karamba ni muntu ki?
Ambasader Charles Karamba ubundi ni Jenerali Majoro Charles Karamba
Charles Karamba yahoze ari intumwa y’ubuyobozi bushinzwe iperereza rya gisirikare, DMI( ubutasi bwa gisirikare)
muri 2015 yahawe ishingano zo kuyobora ingabo zo mu kirere RAF
Mu 2019 nibwo Maj. Gen. Charles Karamba wari Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere yagizwe ambasaderi muri Tanzania, asimbuye Eugene Segore Kayihura wari wimuriwe muri Afurika y’Epfo
Maj. Gen. Charles Karamba yasoje imirimo ye muri Tanzania muri Mata 2023, ubu akaba ariwe uhagarariye u Rwanda muri Angola.
Mumbabarire njyewe imitekerereze ya RDC irandambiye. Njye mbona bafite ibitekerezo nk’ibyabana cga abafana b’umupira! Uziko mbona bibwira ko bashobora gutegeka cga guha amabwiriza ibihugu nk’Angola, u Rwanda cga n’ibindi! Ambasade y’u Rwanda muri Angola yari isanzweyo kandi ntishobora kuvaho kubera RDC, ntibishoboka. Barashaka gutegeka ibindi bihugu kandi icyabo cyarabananiye.
mu kirundi bavuga ngo biragoye guterura umwana yahiye mu kwaha ntarire§!!
les congolais sont cons. Nyerere et Tabo Mbeki leur ont administré un cure qui devrait les guerrir sauf s’ils sont arragés; “le problème congolais est congongolais; pas externe
Bihorere innocent. bafite ubwiyemezi (DRC)buzabashiramo . Hari uwo nizeye uzabakomura buriya bwibone bukarangira. Mobutu ntiyishongoye guce k’Urwanda Ariko ntiyamenya icyamukubise aho cyaturutse. There days are counted.