Mu gihugu cya Uganda harose igisa n’intambara y’amagambo hagati ya Col. Kizza Besigye na Lt, Gen. Muhoozi Kainerugaba imfura ya Perezida Museveni uyobora Uganda.
Imvano y’iyi ntambara y’amagamo yaturutse kuri Raporo yiswe “Covid-19 Invention Report” yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’imari n’igenamigambi y’iki gihugu.
Iyi Raporo yagaragaje ko Charlote Muhoozi umugore wa Muhoozi Kaineruga n’abandi bantu bo mu murwango wa Museveni binjije amafaranga menshi binyuze mu kigo cyabo Silverback Pharmaceutical ltd gisanzwe gicuruza imiti. Besigye yavuze ko mu gihe abandi Bagande biciraga isazi mu jisho kubera Covid-19, abo mu muryango wa Perezida Museveni barimo umukazana we Charlote Muhoozi bari mu byishimo by’uko ikigo cyabo cyahawe amasoko menshi mu gihugu yo kugemura ibikoresho byifashishwa mu guhashya Covid-19.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter Gen. Kainerugaba yiyamye Besigye amubwira ko niba akeneye uwo bahangana yahangana nawe nk’umugabo ariko akamurekera umugore. Yagize ati” Col. Besigye uziko wari inshuti y’umuryango wacu ubwo wazanaga na Muzehe (Museveni) 1985 tukiri muri Sweden . Niba ushaka kunyibasira nk’umugabo ndahari, ndekera umugore”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Besigye yongeye gushotora umuryango wa Museveni , aho yavuze ko arambiwe kubona akazu na ruswa bikoreshwa na Perezida Museveni. Yagize ati” Mvuze ko nibasiye NRM na Museveni sinaba mbeshye kuko abanya-Uganda barambiwe itoneshwa , ruswa no gusimburanya ku butegetsi amaze igihe kinini ategura”
Mu buryo bwihuse , Gen Kainerugaba yahise asubiza Besigye amubwira ko nta mwanya bagifite wo gutakaza bavuga ku bijyanye no gusimburana ku butegetsi, ahubwo avuga ko igihe cyose bizanyura mu mucyo abanya-uganda bagatora Museveni ntakibi abibonamo.
Yagize ati”Ntidufite umwanya uhagije wo kuvugana ku gusimburana ku buperezida. Ntibyakwitwa kubababaza abanya-Uganda igihe cyose Museveni yaba yongeye gutorwa n’abaturage ba Uganda”
Liyetona Jenerali Muhoozi Kainerugaba ni umuhungu w’imfura wa Janet Museveni na Perezida Yoweri Museveni akaba n’umujyanama we wihariye mu by’umutekano.
Ildephonse Dusabe.