Muri Congo haravugwa intambara, imirwano yongeye kubura mu burasirazuba bw’icyo gihugu hagati ya M23 n’ingabo za Congo FARDC n’abo bafatanyije, harengwa ku gahenge kari kashyizweho.
Ejo tariki 21 Ukuboza, M23 yarwanye na Wazalendo bo mu mutwe wa Nyatura Abazungu bayobowe na Gen. Bonane Jean Marie, bakaba bararwaniye mu Rugogwe na Busumba muri groupement ya BASHALI MUKOTO.
Uyu munsi tariki 22 Ukuboza, imirwano ikaba yahuje Wazalendo bo muri PARECO bayobowe na Gen Mutayomba, bakaba baramutse barwanira ahitwa Kinzuzi muri Groupement ya MUFUNI MATANDA, kuri ubu imirwano ikaba ikomeje.
Iyi mirwano yubuye mu bihe by’amatora y’umukuru w’igihugu, mu gihe hari n’ubwoba bw’uko hashobora kuzabaho imyigaragambyo y’abatazishimira ibizayavamo, bikaba biteje impungenge ko umutekano wa Congo waba ugiye kurushaho guhungabana.