Ubuyobozi bw’igisirikare cy’intara ya Kivu y’amajyaruguru bwahagaritse umwanzuro bwari bwafashe mugihe kitageze ku masaha 24, umwanzuro wavugaga ko imihanda ihuza intara ya Kivu y’amajyaruguru by’umwihariko ibice biri kubera mo imirwano n’umujyi wa Goma.
Umuyobozi w’ingabo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru Lt.Gen Ndima Kongba Constant yari yatangaje ko imihanda ihuza Goma n’ibice biri kuberamo intambara yafunguwe ariko yongeye gusohora itangazo avuga ko imihanda yongeye gufungwa kuko inyeshyamba za M23zishobora guhohotera abantu.
Imihanda yongeye gufungwa ni uwa Goma-Sake-Kitshanga-Kanyabayonga, umuhanda Goma-Sake-Kitshanga-Pinga, n’umuhanda wa Goma-Sake-Mushaki-Masisi-Walikale.
Itangazo rishya ryo kuri uyu wa Kane rivuga ko bitewe n’ibikorwa bibi by’umutwe wa M23 byagaragaye ku munsi wa mbere icyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa, urujya n’uruza rw’ibintu muri iriya mihanda rwongeye guhagarikwa.
Ubutegetsi bwa gisirikare bw’i Goma bushinja umutwe wa M23, kuba kuri uyu wa 02 Werurwe, 2023, wishe umushoferi ahitwa Katale ku muhanda wa Rutshuru -Goma, ndetse inyeshyamba zisahura ibicuruzwa yari atwaye.
Icyemezo cyo gufungura imihanda ihuza Goma n’ibindi bice cyari cyafashwe nyuma y’igitutu cy’abaturage bavuga ko inzara igiye kubatsinda mu nzu zabo kuko nta biribwa bikinjira mu mujyi ku buryo bworoshye.
Ubutegetsi buyoboye intara ya Kivu y’amajyaruguru buvuga ko kongera gufunga imihanda igana i Goma ari ukurinda abaturage ubwicanyi bwa M23.
Nyuma y’uko iri tangazo risohowe ntacyo umutwe wa M23 wari watangaza kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Umuhoza Yves