Ibiza bimaze gusenya amazu, imihanda, ibiraro ndetse no gutwara ubutaka mu ntara y’iburengerazuba.
Nko mu karere ka Ngororero habaye inkangu zatwaye amazu, ubutaka n’ibiraro byose bikaba bikirimo kubarurwa nk’uko bitangwa n’ubuyobozi bw’ako karere.
Nzabakurikiza Alphonse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhororo muri ako karere aravuga ko imvura imaze iminsi igwa yangije umuhanda ubahuza n’akarere ka Muhanga.
Yagize ati ” uyu muhanda waracitse kuburyo byabaye ngombwa ko hasibwa umuferege ujyana amazi kugirango imodoka zibone aho zikomeza guca aho guhagarika ubuhahirane kuko ari umuhanda ukoreshwa cyane”.
Uyu muyobozi avuga ko mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 12/5/2021 k’ubufatanye bwa RTDA na Horizon yubaka imihanda hatangiye kugezwa imashini zo kuwusana kuburyo mugihe cya vuba uyu muhanda uzongera kuba nyabagendwa.
Uretse aho amakuru ava mu Karere ka Nyamasheke aravuga ko ubutaka bwo mu Murenge wa Bushekeri bwimutse aho bwari buri, bituma inzu zisaga 110 zisenyuka.
Mu Kagari ka Nyarusange ho ubutaka bungana na hegitari 12 bwo mu Mudugudu wa Ngoma bwagiye bwimurwa n’inkangu buva aho bwari buri hasigara umusozi, bukaba bwaremye ikibaya.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukamana Claudette avuga ko muri rusange ingo zisaga 113 zari zituyemo abantu barenga 350 zigirwaho ingaruka n’ibi biza.
Yagize ati ” Muri izo ngo 39 zasenyutse burundu naho izindi 74 ziriyasa kandi imibare iracyakomeza kwiyongera kuko imvura igikomeje kugwa”.
Avuga ko haramenyekana icyaba cyateye gutemba k’ubwo butaka, n’ubwo bikekwa ko byaba byatewe n’amazi ashobora kuba ari munsi yabwo, utaretse n’imiterere yabwo.
Yagize ati ” abasenyewe bacumbikiwe mu nsengero eshatu ziri muri aka kagari, abandi bacumbikiwe n’abaturanyi. Hari kandi n’abari mu biro by’akagari, tukaba turimo gukorana na Minisiteri ishinzwe ibiza kugirango bahabwe inkunga y’ingoboka “.
Mukamana avuga ko bihaye amezi yo gushaka ubutaka bwo kububakira kandi ngo ntibizatinda kuko ubushobozi buhari.
Ku rubuga rwa tweeter rwa Minisiteri ishinzwe ibiza bashyizeho ubutumwa busaba abanyarwanda kwitwararika muri ibi bihe by’imvura basaba abaturage gusibura imiferege y’amazi, birinda ko yakwinjira mu mazu ndetse basaba abatuye mu mageneka kwimuka ari nako bafata ingamba zo kwirinda no kurinda ubuzima bwabo.