Intuma z’Ingabo zo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zagiye gukusanya amakuru azazifasha guhashya umutwe wa M23 umaze iminsi wotsa igitutu FARDC.
Uru ruzinduko rw’abasikirare bahagarariye ingabo zo muri EAC, bagiye muri Congo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 15 Nyakanga 2022.
Aba basirikare bakuru bari bayobowe na Major General Jeef Munyanga wo mu gisirikare cya Kenya, bagiye mu gace ka Beni na ko kamaze iminsi karabaye isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro.
Aba basirikare bakuru batarimo abahagarariye Igisirikare cy’u Rwanda, bagaragarijwe ishusho y’uko urugamba ruri kugenda mu guhashya imitwe yitwaje intwaro mu bikorwa bizwi nka Sokola 1.
Umuvugizi wa Sokola I, Capt Antony Mwalushayi yatangaje ko nyuma yuko aba basirikare babagaragarije uko bazahashya iyi mitwe, babahaye icyizere gisesuye.
Yagize ati “Biteguye kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa DRCongo byumwihariko bagahagarika burundu intambara ihanganishije FARDC na M23.”
Izi ngabo zihuriwe za EAC zigiye koherezwa mu Burasirazuba rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yuko bifashweho icyemezo n’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango mu nama zagiye zibahuza.
Gusa ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwagaragaje ko butifuza ko abasirikare b’u Rwanda bajya muri icyo Gihugu ngo kuko ari bo bari inyuma ya M23 nubwo u Rwanda rutahwemye kubyamagana.
Perezida Paul Kagame aherutse gutangaza ko ntacyo bitwaye kuba Congo yavuga ko idashaka ingabo z’u Rwanda gusa akavuga ko bakwiye kwibuka ko u Rwanda ari Umunyamuryango wa EAC ndetse ko rwayinjiyemo na mbere ya Congo.
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe ikibazo cy’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Congo cyakemuka bitagizwemo uruhare n’ingabo z’u Rwanda, kuri we ntakibazo abibonamo kuko nubundi byari kuzasaba u Rwanda igiciro.
RWANDATRIBUNE.COM