Intumwa z’u Rwanda na Uganda zahuriye i Gatuna kureba aho ibikorwa byo gutunganya umupaka bigeze.
Mbere y’uko Perezida w’U Rwanda Paul Kagame n’uwa Uganda Yoweli Kaguta Museveni bahurira mu nama iteganyijwe I Gatuna kuwa 21 Gashyantare 2020, Itsinda riyobowe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo Amb Gatete Claver n’irya Uganda rirangajwe imbere na Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi, Gen Katumba Wamala, bahuriye ku mupaka wa Gatuna kuri uyu wa gatanu.
Minisitiri Gatete yagiranye ibiganiro n’itsinda rya Uganda ku bikorwa byo gutunganya uyu mupaka, ni ibiganiro byabereye mu gice ibi bihugu bisangiye, ku mupaka.
Mu bandi bitabiriye iyi nama harimo Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda Oliver Wonekha na Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Eduardo Octávio.
Ku Cyumweru gishize nibwo Perezida Kagame na Museveni bahuriye mu nama yiga ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi, yatumijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço ikitabirwa na Félix Tshisekedi wa RDC nk’abahuza kuri iki kibazo.
Iyi nama yari iya gatatu nyuma y’ibibazo u Rwanda rwagaragaje by’uko Uganda ihohotera Abanyarwanda, bagafungwa binyuranyije n’amategeko ndetse bagakorerwa iyicarubozo, kandi ko Uganda itera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse ikabangamira ubucuruzi bwarwo.
Ni ibikorwa byagejeje aho mu ntangiriro z’umwaka ushize, u Rwanda rwasabye abaturage barwo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo.
Muri iyi nama yabereye I Luanda muri Angola Hafashwe imyanzuro irimo guhagarika ibikorwa byose byo gushyigikira no gutera inkunga imitwe ibangamiye umuturanyi, kurinda no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu bw’umuturanyi, gukomeza ibikorwa bya komisiyo ihuriweho nk’uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yemeranyijweho no kuba inama itaha izahuza aba bakuru b’ibihugu bine izabera i Gatuna ku mupaka uhuriweho n’u Rwanda na Uganda, ku wa 21 Gashyantare 2020.
Uyu mupaka wa Gatuna umaze igihe uberaho ibikorwa by’ubwubatsi, ndetse mu mwaka ushize u Rwanda rwasabye imodoka nini zihindurirwa inzira zigaca ku mupaka wa Kagitumba, kugira ngo imirimo yo kubaka yihutishwe.
Biteganyijwe ko Inama y’Abakuru b’Ibihugu izabimburirwa n’iya Komisiyo ihuriweho hasuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yemeranyijweho, by’umwihariko irekurwa ry’Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda no guhagarika ubufasha buhabwa imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Iyo komisiyo yashyizweho n’amasezerano ya Luanda yasinywe ku wa 21 Kanama 2019, ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kandi irimo ba Minisitiri bashinzwe Umutekano n’abakuriye inzego z’Iperereza mu bihugu byombi.
Nyuzahayo Norbert