Umutwe w’inyeshyamba wa ADF umaze igihe wica abantu muri Ituri wongeye kwivugana abarenga 14 kuri uyu wa 29 Mutarama, abishwe bakaba barimo n’impinja.
Nk’uko Sosiyete sivile ibitangaza, abishwe barimo abagore 10 n’iminja ndetse na Radio Okapi iterwa inkunga na ONU, yemeje amakuru y’iki gitero cyabereye ahitwa Walese Vonkutu muri teritwari ya Irumu.
Muri aba bishwe kandi harimo umwana w’imyaka ibiri. Cyakora ngo igisirikare cya Congo cyabashije gutabara nacyo kikicamo abarwanyi babiri ba ADF.
Izi nyeshyamba zashegeshe ako gace zakoze icyo gitero ahagana saa kumi z’igitondo ejo ku cyumweru, nk’uko bivugwa n’abagize sosiyete sivile muri Ituri.
Intara za Ituri na Kivu ya ruguru zimaze hafi imyaka ibiri mu bihe bidasanzwe by’ubutegetsi bwa gisirikare hagamijwe kurandura imitwe y’inyeshyamba, nyamara byarananiranye.
Umutwe wa ADF uvuga ko ukorana n’uwa Islamic State, wakomeje kwiibasira ndetse no kwica abasivile muri aka gace ka DR Congo, nubwo hashize imyaka hafi ibiri ingabo za leta ziri mu bikorwa zifatanya n’iza Uganda bigamije kurandura uwo mutwe.
Abagize sosiyete sivile muri Ituri bavuga ko igitero cyo ku cyumweru ku ngo zitandukanye z’abasivile cyatumye hari benshi bata izabo barahunga, cyakora bavuga ko ingabo za leta zatabaye bikagabanya ibyago by’uko hari gupfa benshi kurushaho.
Intara za Kivu y’amajyepfo, Kivu y’amajyaruguru, na Ituri zakomeje kuba isibaniro ry’ubwicanyi, ubusahuzi, gufata abagore ku ngufu, n’ubundi bugizi bwa nabi bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro irenga 100 ihamaze imyaka irenga 20.
Leta ya DRC n’igisirikare binengwa kunanirwa kurwanya izi nyeshyamba, zirimo n’izikomoka mu bihugu bituranyi nka ADF (Uganda), FDLR (Rwanda) na RED-Tabara (Burundi).
Ingabo za ONU nazo zihamaze imyaka irenga 20 zinengwa kunanirwa inshingano yo kurinda abaturage no gufasha igisirikare kurandura iyi mitwe.
Aka gace ka DRC kari mu duce turangwamo umutekano mucye kurusha ahandi hose ku isi, nk’uko bivugwa na Global Peace Index ya 2022.
Uyu mutwe w’inyeshyamba ubusanzwe n’utera ingo gusa kuko wibasira n’ibikorwa remezo ugatwika ndetse izi nyeshyamba zikica n’abo zisanzemo bose. Aha twavuga nk’amavuriro amashuri n’ibindi.
Umuhoza Yves
M23 ibyamagane ivuge ko ibi bintu bishyigikiwe na Government ya kitschekedi na FARDC ko bitakiri ibyo kwihanganira na gato.Ko ubwo byananiye abo Bose M23 ikaba yigiriye kubirwanya ko uzayihagarara imbere wese izamubirindura, igasaba gukura abana n’abatishoboye mu nzira.