Inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bwa Uganda aho zifite ibirindiro muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ho muri Kivu y’Amajyaruguru ,zikomeje gukorera abaturage bo mu gace ka Beni ibikorwa by’urugomo birimo kubica no kubasahura utwabo.
Mu ijoro ryo Kuwa 27 Werurwe 2021, muri Localité ya Muziranduru, Kafeza ho mu gace ka Béni inzu z’abaturage zisaga 10 zatwitswe n’izi nyeshyamba nyuma y’aho zari zimaze guca inyuma y’ibirindiro bya FARDC maze zikabasha kugaba ibitero ku baturage batuye muri utwo duce.
Umuryango udaharanira inyungu mu gace Ka Béni nawo washimangiye iyi nkuru maze wemeza ko, ibi bikorwa by’urugomo byakozwe n’inyeshyamba z’Abagande ADF mu gitero zagabye ku baturage mu ijoro ryo Kuwa 27 werurwe 2021 nyuma yo guca muri humye ibirindiro bya FARDC byegereye ako Gace.
Nkuko bakomeza babivuga ngo si aya mazu y’abaturage yatwitswe yonyine kuko hari n’abaturage bashimuswe barimo umugore umwe n’abana babiri b’umuyobozi wa Gurupoma ya Banande- Kainama ndetse n’imwe mu mitungo yabo irasahurwa bikozwe n’izi nyeshyamba za ADF.
Bienfait Baraka uhagarariye umuryango utegamiye kuri Leta muri Ako gace yagize ati:
“Guhera mu masaha ya Saa cyenda za mu gitondo inyeshyamba za ADF zagabye ibitero muri Localité ya Muziranduru na Kafeza ubwo zazaga ziturutse muri Localité ya Bumbuli na Kaukele nyuma yo guca inyuma y’ibirindiro bya FARDC bisanzwe biri kure y’aka gace, bituma zibasha gusahura imitungo y’abaturage , zishimuta abaturage zisiga zinatwitse amazu y’abaturage agera ku 10”.
Bienfait Baraka akomeza avuga ko hejuru yo gutwika inzu z’abaturage no gusahura imitungo yabo, izi nyeshyamba zasize zinatwitse centre de sante ya Muziranduru na paruwasi y’abangirikani bihabarizwa.
Aka gace ka Béni kamaze imyaka myinshi kibasiwe n’inyeshyamba za ADF aho zikunda kwitwikira ijoro maze zikica abaturage urwagashinyaguro , kubambura imitungo yabo no kubashimuta bakaburirwa irengero.
Hategekimana Claude
ntibyumvikana ukuntu izi nyenshyamba zibica bigacika MONUSCO ireberera wa mugani wabakongomani? Ubu koko habuze igisubizo kirambye?