Uganda nyuma yo kwakira amakuru ko abo mu mutwe wa ADF bakandagiye kubutaka bwabo ubu inzego z’umutekano za Uganda zicanye maremare.
Hari amakuru avuga ko abarwanyi bo mu mutwe wa ADF bashobora kuba barinjiye ku butaka bw’iki gihugu mu mpera z’icyumweru gishize.
Uyu mutwe usanzwe ufite ibirindiro mu mashyamba ya Congo umaze igihe winjira muri Uganda ukagaba ibitero mu duce duhuriramo abantu benshi nko mu mijyi, mu nsengero ndetse no mu bigo by’amashuri.
Kuri uyu wa mbere Umuvugizi wungirije w’Igisirikare cya Uganda, Colonel Deo Akiiki, yashyize hanze itangazo rivuga ko hari itsinda ry’abarwanyi ba ADF binjiye muri Uganda ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
UPDF yaburiye abaturage ko uyu mutwe uri gutegura ibitero by’iterabwoba muri Uganda, ibasaba “gukomeza kuba maso mu rwego rwo kwirinda kugerwaho ingaruka n’iterabwoba rya ADF”.
Muri Kamena umwaka ushize uyu mutwe wagabye igitero gikomeye mu karere ka Kasese gipfiramo abanyeshuri babarirwa muri 40.
Ni igitero uyu mutwe wagabye kuri Uganda mu gihe kuva muri 2021 ingabo z’iki gihugu zagabye ibitero bikomeye ku birindiro uyu mutwe ufite mu mashyamba ya Congo, gusa zikaba zitarashoboye kuwuhashya burundu.
Nubwo bimeze bityo, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yakunze kuvuga ko biriya bitero byatanze umusaruro mwinshi, ngo kuko hari ibyihebe byinshi byo muri uriya mutwe byishwe, birimo n’ibikuru.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com