Mu ijoro ryo kuwa 27 Gicurasi 2021 umwe mu nyeshyamba za CMC Nyatura wari ufite imbunda yo mu bwoko bwa AK47 n’amasasu yayo, yishikirije ingabo za FARDC mu gace ka Nyanzale.
Ubwo iyi nyeshyamba yaganiraga n’Itangazamakuru yavuzeko impamvu yatumye ifata umwanzuro wo gushira intwaro hasi ari uko ingabo za FARDC zimaze iminsi zibatsaho umuriro maze umuyobozi we uzwi ku izina rya Paluku akahasiga ubuzima kuko yishwe n’ingabo za FARDC zo Muri Rejima ya 3307 ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru mu gitondo cyo kuwa 27 Gicurasi 2021 mu muri Gurupoma ya Mutanda Sheferi ya Bwito ,maze abari bashinzwe kumucungira umutekano buri wese akuramo ake karenge.
Paluku wakunze kwitwa Baba Kabude yahoze mu ngabo za FARDC muri Rejima ya 3307 maze aza gutoroka icyo gisirikare aho yahise yisunga Inyeshyamba za CMC Nyatura.
Ubuyobozi bw’igisirikare cya Congo FARDC muri Rejima ya 3307 ikorera muri Kivu y’Amajyarugu bukaba buheruka gusaba abantu bose batunze intwaro mu buryo budakurikije amategeko ko bagomba kwishikiriza FARDC batarahura n’ibyago bikomeye.
Mu kwezi gushize nibwo umutwe CMC Nyatura ufatanyije na FDLR bagabye i bitero ku ngabo za FARDC mu gace ka Masisi aho zahise zitangira kwigarurira tumwe mu duce tugize Masisi ndetse bituma n’abaturage batari bake bahunga.
Nyuma y’iminsi mike izi nyeshyamba zigaruriye utwo duce ingabo za FARDC zahise Nazo zitangira kubagaho ibitero simusiga zihita zongera kwisubiza utwo duce twari twafashwe .
Kuri Ubu ingabo za FARDC zikaba zikomeje ibikorwa byo guhiga zimwe mu nyeshyamba zitarava ku izima ari nako zikomeza gukangurira abatararambika intwaro hasi ko bagomba kubikora mu maguru mashya.
Hategekimana Claude