Ubutegetsi bwa DRC ,bukomeje gukusanya imitwe yitwaje intwaro yose ishoboka kugirango ifashe FARDC kurwanya M23 umutwe ugizwe n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Amakuru dukesha imboni yacu iri mu mujyi wa Goma ,avuga ko abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba za CNPSC Yakutumba zisanzwe zikorera muri Kivu y’Amajyepfo, zatangiye kugera mu mujyi wa Goma aho ziri kwakirwa n’ubuyoboi bukuru bw’ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru.
Izi nyeshyamba, ngo ziri kuza mu byiciro zikaba ziyobowe na General RAMADHANI FUNDI aho ziri gucumbikirwa mu kigo cya gisirikare cya Katindo giherereye mu mujyi wa Goma, mu rwego rwo kwitegura guhabwa intwaro n’amabwiriza maze zigahita zerekeza k’urugamba hafi y’agace ka Sake kurwanya M23.
Kugeza ubu ariko, umubare w’izi nyeshyamba zamaze kugera mu mujyi wa Goma wagizwe ibanga, gusa bikavugwa ko hari izindi ziteguye guhagurukira mu mujyi wa Bukavu, kugira ngo zisange ngenzi zazo zamaze kugera mu mujyi wa Goma.
Aya makuru ,akomeza avuga ko FARDC ariyo yatumije ho izi nyeshyamba bitewe n’uko M23 ikomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe ndetse Ubutegetsi bwa Kinshasa bukaba bufite igihunga n’impungenge z’uko M23 Ishobora gufata Sake mu gihe cya vuba, bikaba byahita biyorohera gukomereza mu mujyi wa Goma .
Kuva M23 yakongera kubura imirwano mu mpera z’umwaka wa 2021, FARDC yahise itangira kwifashisha imitwe yitwaje intwaro kwisonga FDLR, CMC Nyatuta, APCLS,CODECO,PARECO n’indi mitwe itandukanye ya Mai Mai yose ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru hakiyongeraho abacancuro b’abazungu .
Ibi ariko, ntacyo byayifashije kuko M23 yakomeje kwigarurira nibivce byinshi muri Teritwari ya Rutshuriu ubu ikaba igerereye teritwari ya Masisi aho igeze mu marembo y’Umujyi wa Sake.
Ubu FARDC yahisemo no kwitabaza imitwe ya Mai Mai yo muri Kivu y’Amajyepfo kugirango izamuke muri Kivu y’Amajyaruguru gutera ingabo mu bitugu FARDC mun rwego rwo guhagarika umuvuduko wa M23 .
Gen.Yakutumba Amuri umuyobozi wa … aheruka gusaba Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi kumuha ububashya akajya kwirukana M23.
Ni video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga aho uyu Mujenarali yasabaga Leta ko yamureka akajya kwirukana M23 i Bunagana.
Uyu musirikare, yavugaga ko ashaka kujya kwiruka M23 muri Bunagana ubundi Leta ya Congo ikareka iby’ibiganiro n’imishyikirano hagati yayo na M23 na leta y’u Rwanda.
Gen Yakutumba yakunze gukoresha imvugo ziremereye aho yagiye agaragaza imbwirwaruhame zibasira abanye congomani bo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse akanasaba FARDC kwirukana Abatutsi bagasubira iwabo mu Rwanda.
Uyu Gen Yakutumba Kandi avuga ko u Rwanda ari agahugu gato kuri Congo ko leta yabo ikwiye kugafata ikakiyomekaho nkuko u Burusiya bwiyometseho Crimea.