Abarwanyi ba CNRD/FLN mu bufatanye na FARDC bwo kurwanya inyeshyamba za M23 mu bice bya Mushaki na Kirorirwe
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri ahitwa mu Rubaya muri Teritwari ya Masisi ,ivuga ko abarwanyi bagera ku ijana bayobowe na Col.Musira bari basanzwe babana na Gen.Mahoro mu birindiro ,bahagarukanye na Wazalendo kuwa mbare taliki ya 03/10/2023 berekeza mu gace ka Nturo.
Undi murwanyi ubarizwa mu mutwe w’aba Mai Mai bayobowe na Gen.Kigingi yemeje utashatse ko amazina ye atangazwa yemereye isoko ya Rwandatribune ko abo barwanyi bari bahamaze umwaka wose bakorera mu kibaba cy’uwitwa Gen.Mahoro,uyu murwanyi kandi twahaye amazina ya Kazungu yavuze ko umutwe wa CNRD/FLN mu gace ka Rubaya uyobowe na Col.Benibe.
uyu Kazungu avuga ko abo barwanyi bakusanyirijwe mu Rubaya bagizwe n’umubare munini w’abarwanyi bahoze muri FDLR,bari basanzwe bacukura mu binombe bya Rubaya amabuye ya Gasegereti,ikindi kandi Rwandatribune yamenye n’uko uyu Col.Benibe wahoze ari muganga muri FDLR,akomeje gushaka abarwanyi muri FDLR kugirango baze muri CNRD/FLN iki gikorwa akaba akimazemo amezi atandatu,kandi mu kugumura abasilikare ba FDLR akaba abikorana mu ibanga na bamwe mu basilikare bo ku rwego rwa Ofisiye ba FDLR bari ahitwa Miandja mu gace Masisi.
Mwizerwa Ally