Abakozi ba pariki ya Virunga bagabweho igitero n’umutwe w’inyeshyamba utamenyekanye bikekwa ko ari FDLR kuko ari mu gace kabarizwamo izi nyeshyamba. icyo gitero cyahitanye abantu 4 abandi 6 barakomereka.
Ni igitero cyabaye kuri uyu wa 18 Gicurasi 2023 ahitwa Kivandya, muri Kivu y’amajyaruguru ho muri Teritwari ya Lubero.
Nk’uko byatangajwe n’isoko y’amakuru ya Rwandatribune ngo ikigo gishizwe kurengera urusobe rw’ ibinyabuzima ICCN kivugako imodoka z’ikikigo zagabweho ibitero bikaba bikekwa ko ari umutwe w’inyeshyamba wa FDRL ariwo ubyihishe inyuma.
Nimugihe bivugwa ko iyi parike yari ifite abakozi 10, ariko 8 muri bo bakaba barindaga pariki,abandi 2 bo bakaba bari bashizwe ibyatekenike.
abarinzi ba Parike ya Virunga
Abamaze kuenyekana ko baguye muri iki gitero ni 4 naho 6 bo bakomeretse. Ubiyobozi bw’intara ya Kivu y’amajyaruguru bwatangaje ko abakomeretse bajyanywe kuvurirwa ahitwa Kivandya.
Abagabye kiriya gitero batwaye imbunda z’abashinzwe kurinda Pariki bishwe, bahita biruka.
Ikigo ICCN cyamaganiye kure iki gitero ku bakozi bacyo gisaba ko hazabaho iperereza ryimbitse hakamenyekana impamvu y’ibyo bitero.
Pariki y’igihugu ya Virunga, ni hamwe mu hasigaye inyamaswa ziboneka hake ku isi, zirimo n’Ingagi zo Misozi. Icyakora aka gace gasigaye ari mu ndiri y’imitwe yayogoje uburasirazuba bwa Congo.
Jessica mukarutesi