Bamwe mu bagize inyeshyamba za M23 bagiranye ibiganiro n’abaturage bari babishimiye ndetse barimo kubazimanira amata, bahaye ikibonezamvugo abavuga ko izi nyeshyamba zafashe Masisi, bababwira ko atariko bivugwa, bati” ntibavuga ngo bafashe Masisi bavuga ko abana ba Masisi batashye iwabo.”
Umwe muribo yagize ati “ ntibakavuge ngo twafashe Masisi bajye bavuga ngo Twatashye iwacu ntibakavuge kandi ngo inyeshyamba za za M23 ziri muri Masisi cyangwa ahandi, bajye bavuga ngo Abana ba Masisi ubu bari iwabo”.
Aba bahungu n’abakobwa bo muri M23 bavuze ibi nyuma yo kwinjira muri iyi Teritwari bishimye, bakinjiramo bavuga ko bagiye kubohoza imiryango yabo, iri gukorerwa Itsembabwoko muri kariya gace kandi bagahita bahagarika ubwo bwicanyi.
Izi nyeshyamba ziri kugenda zerekeza mu mujyi wa Goma n’ubwo izi nyeshyamba ziba zitangaza ko zidafite gahunda yo gufata ubutaka nabuke ahubwo bafite gahunda yo gutaha iwabo no gucyura ababo bahejejwe mu buhungiro kandi iwabo hahari.
Izi nyeshyamba zivuga ibi mu gihe abarenga ibihumi 80 by’abo mu bwoko bw’abatutsi bahejejwe ishyanga kubera umutekano muke n’ihohoterwa bagirirwaga na Bagenzi babo bo muri DRC.
Umuhoza Yves