Inyeshyamba z’umutwe wa Mai-Mai ya Yakutumba zagaragaye zambaye impuzankano ya FARDC zanahawe imbunda ziremereye zivuga ko zigiye gutsinsura umutwe wa M23.
Izi nyeshyamba zagaragaye mu mashusho zambaye impunzankano ya FARDC ndetse zinafite imbunda zikomeye, zivuga ko zinjiye mu rugamba mu Ntara ya Kivu ya Ruguru kandi ziyemeje kurinda ubusugire bw’Igihugu.
Umwe mu bayoboye izi nyeshyamba yumvikana mu magambo y’ibitutsi atuka umutwe wa M23 avuga ko uyu mutwe ukomeje kubasuzugura ariko ko ugiye kubabona.
Uyu uba ari kuvuga muri aya mashusho, avuga ko bagiye kwirukana umutwe wa M23 ukabavira mu Gihugu ngo ugasubira iwabo.
Muri aya mashusho kandi hagaragaramo Colonel Yakutumba Amri ari kumwe n’izi nyeshyamba azitera molari ko zigomba guhashya umutwe wa M23.
Izi nyeshyamba kandi zumvikanamo mu rusaku rwinshi ko zije guhangana na M23 aho umwe avuga ati “Ndashaka kumenyesha M23 ko tuje kuyikubita.”
Ni kenshi inyeshyamba nk’izi zagiye zigaragara zivuga bigwig kimwe n’abasirikare ba FARDC ko bagiye kwirukana M23 ariko bayigera imbere bakamera nk’abana b’impinja, bagakizwa n’amaguru.
Perezida wa M23, Betrand Bisimwa yaboneyeho kongera kwamagana izi nyeshyamba ziri gukoreshwa na FARDC, avuga ko “uyu mutwe witwaje intwaro ukomoka muri Kivu y’Amajyepfo woherejwe i Goma ku mugaragaro, wambaye imyenda ya FARDC, intwaro n’amasasu bya Guverinoma ya Kinshasa kurwanya M23.”
RWANDATRIBUNE.COM