Musanze-Kinigi: Inyeshyamba za RUDI-URUNANA zirakekwa kuba inyuma y’igitero cyahitanye abasivili icumi abandi bagakomereka, 20 mu barwanyi bayo bishwe, icumi batabwa muri yombi.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu abantu bakekwa kuba abarwanyi b’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda uba mu mpuzamashyirahamwe P5 bateye mu mirenge ya Musanze na Kinigi yo mu majyaruguru y’u Rwanda bica abantu barenga icumi.
Aba barwanyi bateye baturutse muri pariki y’ibirunga bica abaturage umunani bakoresheje udufuni abandi barakomereka ,inzego z’umutekano z’u Rwanda zahise zitangira igikorwa cyo guhiga abo barwanyi 20pers muri abo barwanyi bahasize ubuzima icumi muribo batabwa muri yombi.
Mu buhamya bwatanzwe na Cpl Ndayizeye Emmanuel umwe mu barwanyi batawe muri yombi n’abaturage wapfuruwe aho yari yihishe muri tuwareti y’umuturage yavuze ko bateye baturutse muri gurupoma ya Binza ho muri Congo bahingukira muri parike y’ibirunga ko baje bayobowe na Kapiteni Gavana ukuriye itsinda ry’abarwanyi bita CRAP(Special force ya RUD URUNANA.
Usibye ibyatangajwe n’abarwanyi bafashwe n’ingabo za RDF k’ubufatanye n’abaturage umutwe wa RUDI URUNANA wo ntacyo uratangaza.
Aloys Niyibizi umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze hamwe mu habereye ubu bwicanyi yabwiye Rwandatribune ko abateye ari abantu bashakagaibyo kurya.
Agira ati: Aho bagiye gushaka ibiryo mu ngo z’abaturage hari abo bishe ntabwo turamenya ngo ni bangahe.
“Ingabo kuko arizo zibirimo natwe turi kugendana nazo dutegereje ko batubwira uko bihagaze tugatanga amakuru yuzuye”.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko abakoze ibi bakomeje gushakishwa.
Mu mwaka ushize muri aka gace k’ibirunga hagiye habera imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda n’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda,umutwe wa RUD URUNANA washinzwe muri 2001 biturutse k’uwitwa Nyakwigendera Gen.Musare wari umwe mu bayobozi ba FDLR waje gushwana na Gen. (Valium) Mudacumura uherutse kwicwa arigumura ahita ashinga Inyeshyamba ziyise RUD URUNANA ubu ikuriwe na Gen.Afurika Jean Michel,izi nyeshyamba zikaba zarinjiye mu ihuriro mpuzamshyaka ya P5
Mwizerwa Ally