Mu mujyi wa Goma, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, inyeshyamba 6 zo mu ihuriro rya wazalendo, zikorana n’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ( FARDC ), zishwe zizira kugumura abandi, zikoresheje Radio.
Izo nyeshyamba zishwe n’abashinzwe umutekano bo mu mujyi wa Goma baziziza ko zatangaje ibitandukanye n’ibyo Leta ya Congo yababwiye kugenderaho.
Amakuru akomeza avuga ko aba Wazalendo bari basanzwe bafite Radio mu gipangu ibamo, batangarizaho amakuru, ariko mu ijoro ryakeye bayitangarijeho amakuru atandukanye n’ibyo leta Ishaka, bituma bamwe muribo bibaviramo urupfu.
Imboni yacu iri mu mujyi wa Goma yatubwiye ko : “Muri icyo Gipangu cyabagamo Wazalendo cyari gituyemo n’abaturage, rero muri iri joro ryakeye ingabo za FARDC zinjiyemo zikimara kumva, ayo makuru anyuranyije n’ayo Leta ishaka, maze bahita basenyagura inzu yarimo Wazalendo basenya na Radio bafata n’umudamu wari muri iyo nzu bamuziza ko ariwe munyamakuru w’iyo Radio.”
Yakomeje avuga ko “Bakimara gusenya iyo nzu, aba Wazalendo babasohoye muri icyo gipangu, maze bagejejwe hanze nibwo haje kuba kutumvikana hagati yabo na FARDC, bitewe n’uko abo Bazalendo hari bagenzi babo bari baje kubatabara nibwo byarangiye ingabo za FARDC zibamishijeho urufaya rw’amasasu, maze abagera kuri 6 bahita bahasiga ubuzima.”
Biranavugwa kandi ko uwo mudamu wiswe umunyamakuru w’iyo Radio ya Wazalendo, wari usanzwe muri iyo nzu byarangiye yishwe ndetse ko hakomeretse n’abandi benshi. Kuri ubu, izo nkomere zikaba ziri mu bitaro bya CBKA.
Ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba rya Wazalendo, rizwi nk’abakunda igihugu kurusha abandi, ryakunze gukora ibihabanye n’ibyo Leta ya Congo yari ibitezeho, kuko bakunze kugaragara aribo babuza umutekano abanye Congo babasahura inka, imyaka n’ibindi bikorwa byinshi by’urukozasoni.
Uwineza Adeline