Urugamba Leta ya Congo ihanganyemo n’inyeshyamba za M23, ingabo za Leta zitabaje inyeshyamba hamwe n’abacanshuro bo mu itsinda rya Wagner rikomoka mu Burusiya, ariko kurubu izo nyeshyamba zitabajwe zatangiye gusubiranamo.
Iyi ntambara itoroheje iri kuba hagati ya Nyatura na Mai Mai Nduma bombi bakaba bari bari gufasha FARDC kurwanya umutwe wa M23.
Iyi ntambara ikomeye yo gusubiranamo iri kubera I Nyamaboko aha ni muri Kazinga y’amahanga, Aho umutwe wa Nyatura uyobowe na Coloneli Mangara, bari kurwana bavuga ko bashaka kugaruza imirima yabo yari yaratwawe n’aborozi.
Uyu Coloneli Nduma kandi aherutse gutwika urusisiro rwa Ngururu ndetse yanitabaje FARDC kuri uyu wa 24 Mutarama abashinja kuba inyuma ya M23, kuko bayobowe n’umututsi witwa Capiteni Mwise.
Si ubwambere imirima iba intandaro y’intambara muri Masisi kuko no kuvuka kw’imitwe imwe y’inyeshyamba ihabarizwa yavutse kubera umwiryane wari hagati y’abahinzi n’aborozi. Icyo gihe havutse Mai Mai Nyatura na Mai Mai Vutura, umwe ukaba uw’abahinzi undi ukaba uw’aborozi.
Imitwe y’inyeshyamba Kandi ibarizwa muri Congo yo ubwayo ikunze gusubiranamo cyane cyane bapfa imitungo n’amabuye y’agaciro dore ko Kenshin iyi mitwe iba ifite ibirombe icukuramo amabuye y’agaciro.
Ubundi bagasubiranamo kubera amoko kuko uyu mutwe udakomoka muri ubu bwoko uhangana n’ababukomokamo, bityo ugasanga iteka bahora mu ntambara.
Aha twavuga nk’imitwe ibarizwa muri Kivu y’amajyepfo Ariyo Twirwaneho na Biloze bishambuke batajya basiba kurwana bapfa ko badahuje ubwoko.
Umuhoza Yves