Inyeshyamba za ADF zikomoka mu gihugu cya Uganda zikaba zaranashyizwe k’urutonde rw’imitwe y’iterabwoba zibarizwa muri DRC zongeye gukozanyaho n’ingabo za Leta ya Congo, nyuma y’uko ingabo za Uganda zinjiye muri iki gihugu kuzihashya.
Izi nyeshyamba zihora iteka zibasira abaturage zikabasahura abandi zikabica, zongeye gusakirana n’ingabo za DRC kuri uyu wa 7 na 8 Mutarama 2023, muri Mambelenga ,muri Teritwari ya Ituri, iyi ntambara ikaba yaguyemo abantu bane abandi benshi barashimutwa.
Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze zo muri Congo avuga ko igisirikare cya Congo, FARDC gifatanyije n’icya Uganda UPDF, bahanganye bikomeye mu gihe cy’iminsi itatu na ADF ku musozi wa Katabeyi na Ndalia mu Burasirazuba bwa Congo.
Amakuru avuga kandi ko ku mugoroba wo kuwa Gatandatu, ADF ifatanyije na Mai Mai barwanye na FARDC mu gace ka Kabrique mu gice cy’Iburengerazuba, bica abaturage babiri n’umusirikare umwe abandi benshi barakomereka nk’uko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu CRDH ubitangaza.
Abakomeretse bajyanywe kuvurizwa ku ivuriro riri Erengeti mu ntara ya Kivu ya Ruguru.
Aka karere k’iburasirazuba k’uburasirazuba bwa Congo karimo imitwe myinshi y’inyeshyamba ari nayo ibarizwa mo Allied Democratic Movement, ADF. Uyu mutwe usanzwe urwanya Leta ya Uganda bakaba baharanira ko iyi Leta yagendera ku mahame ya Kisiramu.
Uyu mutwe wavutse nyuma yo kwihuza kw’indi itandukanye irimo Allied Democratic Movement, National Army for the Liberation of Uganda (NALU) na Uganda Muslim Liberation Army
Ingabo za Leta ya Uganda zinjiye muri DRC kurwanya izi nyeshyamba kuva mu 2021, izi nyeshyamba zikunze kwibasira abaturage n’ibyabo .
Umuhoza Yves