Mu masaha y’igitondo cyo ku wa Gatatu tariki 28 Mata 2021, nibwo hamenyekanye inkuru y’abantu batanu bari bafunzwe, barashwe bagahita bahasiga ubuzima, ubwo barimo bagerageza gutoroka kasho bari bafungiwemo mu Karere ka Kirehe, nk’uko byasobanuwe.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, asobanura uko byagenze n’icyatumye abo bafungwa bibaviramo kuraswa; Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yatangaje ko mu masaha y’igitondo barasiwemo, ubwo abapolisi bari bamaze gufungura kasho ngo bahe abayifungiwemo amazi yo gukaraba, abafungwa bari bayirimo basunitse umupolisi wari ku muryango, hahita hasohoka batanu, ari na bo bahise birukanka bagerageza gutoroka.
CP Kabera yagize ati: “Bakimara kwirukanka, umupolisi yagerageje kurasa mu kirere, banga guhagarara. Abapolisi ni ko kubakurikira aho birukiye, bagerageza kurasa mu kirere, bakomeza kwiruka, babonye banze guhagarara bafata icyemezo cyo kubarasa, hapfa abo batanu. Ni yo makuru y’ibanze dufite. Ariko iperereza ryimbitse ryatangiye kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze”.
Iyo kasho yari ifungiwemo abafungwa 57. CP Kabera abajijwe niba aho bari bafungiwe hatari harinzwe, ku buryo byaba ari byo byabaye intandaro yo kwiruka, bakagera kure bikabaviramo kuraswa, yagize ati: “Hari harinzwe kuko na mbere y’uko baraswa, abapolisi bari babanje kurasa hejuru, kugira ngo abafungwa bareke kwiruka; ariko ubundi mu by’ukuri byose bigaragazwa n’iperereza. Byaba ibyo kuvuga wenda ko abantu bari barinzwe bagombye kuba bagumyemo, ukibaza niba umupolisi yarwana n’abafungwa abasunika na bo bamusunika. Ibyo na byo ni ibintu biba bikwiye kwitabwaho mu iperereza”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije abafunzwe ko baba bari mu maboko y’inzego z’umutekano n’ubutabera, bityo ko badakwiye gufata amahitamo yo gukora icyo ari cyo cyose giteza ibibazo nk’ibi bituma bahasiga ubuzima, cyane ko n’ubwo iperereza ryakorwa biba bitari bigarure ubuzima bw’umuntu.
Yagize ati: “Kasho iba irinzwe n’abapolisi kandi barindisha imbunda. Iyo utorotse ukirukanka nta kundi baba bari buguhagarike, ubwo rero ku muntu ushatse gutoroka, urumva ko ibyago byo kuba yahasiga ubuzima biba byiyongereye. Yongeyeho ati: “Ubutumwa dutanga ni uko abagifungiwe muri kasho batarajyanwa muri gereza, cyangwa se abafashwe na polisi ku mpamvu zitandukanye bategereje kubazwa ibyo bafatiwemo cyangwa ibyo bakekwaho, bakwiye kumva ko nta kintu gikwiye kuba cyatuma bashyira ubuzima bwabo mu byago. Baba bakwiye kugira imyitwarire myiza igihe bari muri kasho, birinda ibikorwa nk’ibi byagaragaye, dore ko bituma hakoreshwa imbaraga zituma bahatakariza ubuzima”.
Mu barashwe uko ari batanu barimo babiri bari bakurikiranyweho icyaha cyo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi. Barimo uwitwa Niyonkuru Shadrack na Munyarugo Alphonse, bombi dosiye zabo zikaba zari zararegewe urukiko.
Abandi bafungwa babiri ari bo Ninahazwe Blaise na Masengesho Tharcisse, buri umwe ku giti cye, yari akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, dosiye zabo zaramaze no gushyikirizwa urukiko. Ni mu gihe undi witwa Bikorimana Innocent wari ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikabije, akaba yari yarasabiwe n’ubushinjacyaha igihano cyo gufungwa imyaka 15.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Dr Murangira Thierry, yatangaje ko RIB imaze gukora iperereza ry’ibanze ryagaragaje imyirondoro yabo, yahise ikomeza iperereza ryimbitse rigamije kugaragaza uburyo byakozwemo ikizava mu iperereza kikaba ari cyo kizashingirwaho hafatwa umwanzuro.
Abajijwe niba RIB yigeze imenya impamvu yateye abo bafungwa gutoroka, Dr Murangira Thierry yagize ati: “Ibyo ni byo bikiri mu iperereza ndetse turacyabaza n’abandi bafungwa bari bafunganywe, ubwo na byo twazabitangaza. Ariko bigaragara ko bari bafite nk’umugambi bari bahurijeho kugira ngo batoroke, bigatuma umupoisi arasa hejuru, bagakomeza kwirukanka. (https://www.drpaulsonline.com/) Icyakurikiyeho rero ni uko babarashe”.
Abo bafungwa ngo barasiwe muri metero 1000 uturutse aho bari bafungiwe nk’uko Umuvugizi wa RIB yakomeje abitangaza.
Hakenewe camera kuri za stations za police