Inzira yo kwinjira mu muryango w’Afurika y’Ibihugu by’Iburasirazuba ku gihugu cya Somalia yaba iri kugera ku musozo dore ko uku kwezi k’Ugushyingo gushobora kurangira iki gihugu cyinjiye muri uyu muryango uri kwaguka umunsi k’uwundi.
Ibi kandi byagarutsweho n’umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, yatangaje ko Somalia ishobora kwemererwa kwinjira muri uyu muryango nibura muri uku kwezi.
Kugeza ubu biteganijwe ko Inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango igomba kuba kuwa 23 kugera ku wa 24 Ugushyingo i Arusha muri Tanzania. Abakuru b’ibihugu byo mu karere byitezwe ko bazafata umwanzuro wo kwemeza Somalia muri uyu muryango.
Mathuki yavuze ko Umuryango w’ Afurika y’Iburasirazuba ari umwe mu iri kwaguka cyane muri Afurika.
Yavuze ko uheruka kwakira RDC, yiyongera kuri Kenya, Uganda, Tanzania, Sudani y’Epfo, u Burundi, u Rwanda na Uganda. Ati “Ni isoko ry’abaturage miliyoni 300.”Yakomeje agira ati “Muri uku Ugushyingo, dushobora kwakira Somalia.”
Yavuze ko hari na gahunda zo gukomeza kwagura uyu muryango ku buryo hari kurebwa n’uburyo na Ethiopia na yo yafungurirwa amarembo, nk’igihugu nacyo cyavuze ko gishaka kwinjira muri EAC.Ati “Turi gushaka kugira isoko ry’abantu nibura miliyoni 700.”
Kimwe mu bibazo uyu muryango ufite, ni uko utarabasha gukora ishoramari mu mihanda ya gari ya moshi nk’uburyo bwo koroshya ingendo.
Yavuze ko amafaranga uyu muryango uhomba kubera kutagira gari ya moshi, uyateranyije mu gihe cy’imyaka 10, angana n’ikiguzi cyo kubaka umuhanda umwe.
Bityo uyu muryango nawo ubwawo ukaba ufite ishingano zo kwagura amarembo kugira ngo ibyo bifuza bigerweho nta shiti.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com