Impuguke mu bijyanye na Politiki y’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dr Jason Stearns, yagarutse kuri byinshi ku bibazo by’umutekano byakunze kuba akarande muri kiriya Gihugu, anerekana intandaro y’ivuka ry’umutwe wa M23.
Iyi nzobere isanze ari umwarimu muri kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za America, akaba yarabaye mu itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye muri RDCongo, avuga ko kugira ngo amahoro aboneke muri iki Gihugu, bizafata igihe kinini.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, yagize ati “Bizafata imyaka myinshi kugira ngo habeho ikintu cy’ingenzi cyane muri iri hurizo [muri iki kibazo gikomeye], ari cyo gushyiraho leta ya Congo ikomeye kurushaho, ibazwa inshingano kurushaho, by’umwihariko inzego zishinzwe umutekano za Congo.”
Uyu muhanga avuga ko inzego zo muri Congo, zijegajega, bikaba biterwa n’impamvu zinyuranye zirimo kuba zishingiye ku cyenewabo.
Yagaragaje ko kugira ngo muri Congo haboneke Leta ishikamye, bikenewe ko n’umutwe wa M23 uzavaho “kugira ngo leta ya Congo ishobore kwibanda ku gukemura ibi bibazo bindi.”
Ivuka rya M23
Iyi nzobere Stearns yanagarutse ku mitwe iri mu burasirazuba bwa Congo, ibarirwa muri 200, byumwihariko kuri M23, ari na wo mutwe ufite imbaraga, agaragaza uko wavutse.
Yavuze ko kugira ngo abantu bumve intandaro y’ivuka ry’uyu mutwe wa M23, bisaba gusubira inyuma mu mateka y’ahashize mu ntambara yo muri Congo hagati y’ 1996 kugeza muri 2003.
Nko’intambara ya mbere ya Congo yo hagati y’1996 – 1997 yatumye uwari Perezida w’icyo gihugu, cyitwaga Zaïre icyo gihe, Mobutu Sese Seko, ahirikwa ku butegetsi.
Ibi byakozwe n’inyeshyamba z’umutwe wa AFDL (Alliance des Forces Démocratiques pour la Libération du Congo) zari ziyobowe na Laurent-Désiré Kabila, waje kuba Perezida wa gatatu wa DR Congo mu 1997 kugeza yishwe muri Mutarama (1) mu 2001.
Uyu wari Perezida Laurent-Désiré Kabila amaze kugera ku butegetsi, yitwaye nabi arangwa no gushyamirana na bamwe mu bamufashije b’ibikomerezwa, ndetse anirukana abasirikare b’u Rwanda bava mu Gihugu cye.
Byatumye haba intambara ya kabiri yo kuva mu 1998 kugeza muri 2003, yaje gutuma abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakomeza guhohoterwa.
Havutse imitwe yo kwirwanaho no guharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bahohoterwaga mu Gihugu cyabo, biza gutuma muri 2006 havuka umutwe wa CNDP [Congrès National pour la Défense du Peuple] wari uyobowe na Laurent Nkunda.
Nubwo Stearns avuga ko CNDP yavutse muri uko guhezwa kw’abo Bahutu n’Abatutsi bo muri DR Congo, asanga by’umwihariko yaravutse kuko “indobanure [elites] muri politiki no mu gisirikare zari zimaze igihe zifite ubutegetsi mu burasirazuba bwa Congo zari zimaze kubutakaza.
Ati “Kandi CNDP na M23 bwari uburyo bw’abo bantu [Abahutu n’Abatutsi] bwo kuguma ku butegetsi. Bari bahagarariye inyungu za leta y’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo.”
Uyu mutwe wa CNDP ni na wo waje kuvamo uwa M23, ubu wabaye ikibazo ku butegetsi bwa Congo, uharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, batahwemye guhohoterwa mu Gihugu cyabo.
RWANDATRIBUNE.COM
Iyi nkuru muyivuze igice
Ni byizs kuba byatangarijwe kuli bbc, ibi byo kumva ibibazo bihereye mu mizi nibyo P. Kagame ahora avuga abanyekongo bakamushinja kwigarurira kongo. Ariko abigaruriye kongo mbona ari FDLR ndabona itavuzwemo!