Iperereza ryakozwe na MONUSCO n’ishami ry’Umuryango w’Abibymbye ryita ku burenganzira bwa muntu, ryagaragaje ko umutwe wa M23 wishe abasivile 131 mu duce twa Kishishe na Bambo muri Teritwari ya Rutshuru.
Ibi bikubiye muri raporo yashyizwe hanze n’izi nzobere zakoze iri perereza, ku bwicanyi bwakoze mu ijoro ryo ku wa Kabiri ndetse no ku wa Gatatu tariki 29 na 30 Ugushyingo 2022.
Izi mpunguke zivuga ko muri aba bantu 131 bishwe, harimo abagabo 102, abagore 17, n’abana 12, kandi ko “nibura abagore 22 n’abakobwa batanu bafashwe ku ngufu.”
M23 yo yahakanye ibi birego, ivuga ko abishwe atari abasivile ahubwo ko ari inyeshyamba zabagabyeho igitero muri aka gace kamaze iminsi kari mu maboko y’uyu mutwe.
Uyu mutwe uvuga ko abasivile biciwe muri kariya gace ari abantu umunani gusa, ndetse ukagaragaza n’amazina yabo mu itangazo washyize hanze.
Mu itangazo rya M23, ivuga ko buriya bwicanyi bwabayeho mu kwirwanaho muri biriya bitero bari bagabweho n’imitwe irimo FDLR-FOCA na Mai-Mai.
Umutwe wa M23 kandi muri iki cyumweru washyize hanze itangazo uvuga ko wemeye gutangira gushyira hasi intwaro no gusubira inyuma.
Gusa kuri uyu wa Gatatu, Maj Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare yavuze ko batahita bagenda mu gihe cyose batabanje kwerekwa aho bagomba kujya n’icyo bagomba kujya gukora.
RWANDATRIBUNE.COM