Ku nshuro ya mbere, igihugu cya Iran cyemeye kumugaragaro ko cyahaye igihugu cy’inshuti yacyo Uburusiya, intwaro mbere y’uko Perezida Vladimir Putin atanga itegeko ryo gutangiza ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine kuwa 24 Gashyantare 2022.
Abategetsi ba Iran, bavuga ko n’ubwo bikomeje kuvugwa ko baheruka guha Uburusiya Drone z’intambara zo mu bwoko bwa “ Kamikazi”, mu bitero byo kwihimura kuri Ukraine byakozwe n’Uburusiya guhera mu mpera z‘ukwezi k’Ukwakira nyuma yaho Ukraine igabye igitero ku kiraro gihuza Crimea n’Uburusiya, ngo siko bimeze kuko izi Drone bazihaye Uburusiya mbere y’uko butangiza ibitero kuri Ukraine.
Ibi n’ibyatangajwe na Hossein Abdollahian Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Iran mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru “Irna” cyo muri icyo gihugu kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2022.
Yagize ati:” Twahaye Uburusiya Drone z’intambara mbere y’uko butangiza ibitero kuri Ukraine. Ibyo bitandukanye n’abibwira ko izo drone twazitanze vuba aha.”
Ubutegetsi bwa Ukraine, buvuga ko igihugu cya Iran giheruka guha Uburusiya Drone z’ubwiyahuzi zigera kuri 400, ziri gukoreshwa mu kwibasira ibikorwa remezo n’abaturage ba Ukraine, kandi ko Ubutegetsi bwa Perezida Vladimir Putin, bwatumije izindi zigera ku 2000 mu rwego rwo gukomeza kugaba ibitero ku gihugu cyabo .
Ibi byatumye USA, Ubumwe bw’Uburayi(UE) n’Ubwami bw’Ubwongereza basanzwe bafasha Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’Uburusiya, bafatira Iran Ibindi bihano byibasiye aba Jenerari batutu bakomeye mu ngabo za Iran, n’inganda zicura intwaro z’iki gihugu.
Iran, isanzwe ari igihugu cy’inshuti y’akadasohoka y’Uburusiya ndetse ikaba itarubahirije ibihano by’ubukungu byafatiwe Uburusiya, kubera ibitero iki gihugu cyagabye kuri Ukraine, nk’uko byasabwe n’ ibihugu bigize umuryango wa OTAN urangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Abategetsi ba Iran bavuga ko bayoborwa n’Imana (Ayatollahs).Ko ibyo bakora byose baba babitegetswe n’Imana.Igitangaje nuko bashoza intambara ahantu henshi: Hezbollah,Houthis,Syria,etc…Nyamara Imana itubuza kurwana,ikadusaba gukundana,ndetse tugakunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5:44 avuga.Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi nkuko Zaburi 5:6 havuga.Igasobanura neza y’uko abantu barwana izabakura mu isi ku munsi wa nyuma.