Kuri uyu wa mbere, leta ya Irani yatangaje ko igisirikari cya Isirayeli cyatakaje ingufu zacyo zo gukoma imbere ibitero biva hanze kandi nta jambo igifite mu guha icyerekezo imigendekere y’ibibera mu burasirazuba bwo hagati.
Ibi leta ya Irani ibitangaje nyuma y’ aho leta ya Isirayeli igabweho ibitero n’umutwe w’abarwanyi ba Hezbollah wo muri Libani.
Uyu mutwe warashe muri Isirayeli ibisasu byo mu bwoko bwa roketi bibarirwa mu magana. Ingabo za Isirayeli ziravuga ko zohereje indege 100 za gisirikare mu rwego rwo kuburizamo ibindi bitero bishobora kuza bikomeye kuruta ibyabanje.
Nasser Kanaan umuvugizi wa Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Irani yanditse ku rubuga rwa X ko n’ubwo Isirayeli ifite inkunga y’ibintu byinshi ikura ku bihugu nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, itashoboye kumenya ibya kiriya gitero cya Hezbollah, cyayiguye gitumo.
Yavuze kandi ko icyo Isirayeli isigaranye ari ukwirwanaho mu bice byose by’ibihugu yagabyemo ingabo zayo naho kurwana ndetse no guhangana n’ ibitero biturutse hanze batakibishoboye.
Ikintu icyo ari cyo cyose gikomeye cyatuma iyi ntambara yatangiriye igihe kimwe n’iyo mu karere ka Gaza igera mu bihugu by’akarere, gishobora guhita gikururiramo Irani isanzwe ishyigikira Hezbollah na Leta zunze ubumwe z’Amerika, inshuti ikomeye ya Isirayeli.
Rwandatribune.com