Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 mu bya Gisirikare, Majoro Willy Ngoma k’urukuta rwe rwa X, yatangaje ko ingabo za Leta ya Congo zongeye kugaba ibitero mu birindiro by’umutwe w’inyeshyamba wa M23 biri Kibumba na Buhumba kandi ko izi nyeshyamba zatangiye kwirwanaho.
Iyi mirwano itoroshye yongeye kwibasira utu duce nyuma y’imirwano ikomeye yaraye ibereye muri Kirolirwe na Kicwa ndetse ikaza kurangira haguye abatari bake, barimo abakomoka mu gihugu cy’u Burundi.
Iyi mirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC, ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, n’abandi bibumbiye mu kiswe Wazalendo.
Iyi mirwano iri kubera mu gace ka Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo, mu bilometero 20 uvuye mu Mujyi wa Goma.
Ni imirwano ibaye kandi nyuma y’umunsi umwe M23 yigaruriye agace ka Burungu muri teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mirwano ikomeje kugenda isatira umujyi wa Goma k’uburyo bamwe mu batuye muri uyu mujyi batangiye guhunga berekeza Bukavu.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com