HCR ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko ubushobozi bwo kwita ku mpunzi n’abavanywe mu byabo n’intambara muri iki Gihugu, bwayibanye iyanga kubera ubwinshi bwabo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku mpunzi ryabitangaje mu itangaro ryashyize hanze kuri uyu wa 02 Kanama 2022.
Ryagize riti “HCR ntigifite uburyo bwo gutanga ubutabazi bw’ibanze kubera ibikorwa byabwo byiyongere.”
Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryagaragaje ubwiyongere bukabije bw’abakeneye ubu butabazi bw’ibanze, ryavuze ko muri iki Gihugu habarizwa impunzi zigera muri 1/2 cya miliyoni ubwo ni ukuvuga ibihumbi 500.
Ryavuze kandi ko imirwano yahuje FARDC n’imitwe yitwaje intwaro muri Kivu ya ruguru, yatumye abantu babarirwa mu bihumbi 160 bava mu ngo zabo.
HCR itangaza ko muri Congo habarwa abantu miliyoni 5,6 bavanywe mu byabo n’ibikorwa by’umutekano mucye, ivuga ko amafaranga agenerwa uyu muryango ari macye cyane ku buryo atabasha guhaza ibikenerwa na bo.
Ryavuze ko kuva tariki 30 Kamena 2022 habonetse 19% by’amafaranga akenewe ari yo miliyoni 225 z’amadolari.
UNHCR itangaje ibi nyuma y’igihe gito MONUSCO na yo isanzwe iri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko idafite ubushobozi bw’icyayijyanye cyo kurandura imitwe yitwaje intwaro byumwihariko uwa M23 ukomeje kotsa igitutu FARDC.
RWANDATRIBUNE.COM