Leta y’u Rwanda n’iya Uganda ziri mu biganiro bigamije gustura umubano w’ibihugu byombi wari umaze igihe warazambye bitewe n’ibirego buri ruhande rushinja urundi.
Muri ibi biganiro hagiye hagaragaramo ubushake ndetse n’uruhare rw’abandi bayobozi bakuru b’ibigugu aribo Joao Lourenco wa Angola na Felix Tshisekedi wa DRC,bikaba ndetse bitangiye gutanga umusaruro nk’uko bigaragazwa na zimwe mu ngamba Uganda itangiye gufatira bamwe mubagize imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nk’uko yari yarabisabwe na Leta y’u Rwanda kugira ngo umubano wongere usubire mu buryo ndetse U Rwanda rukaba rutarahwemye kuvuga ko aho ariho ruzingiye kugirango ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi gikemuke.
Mubyo Uganda imaze gukora harimo kwambura passport madame Odette Mukankusi umwe mu bambari ba RNC yari yarahawe na guverinoma ya Uganda kugira ngo bimufashe gukorera ingendo muri gahunda yo gukora poropaganda no gushyikirana n’ubuyobozi bw’iki gihugu kugirango banoze umugambi wo guhungabanya umutekano w’U Rwanda.
Abasesenguzi mu bya politike bavuga ko iki ari ikimenyetso cy’uko Uganda itangiye noneho gushira mubikorwa ibyo yarimaze igihe isabwa na Leta y’u Rwanda ndetse ko usibye ikibazo cy’igihe Uganda ishobora gukomeza gufata izindi ngamba harimo no guhagarika ibikorwa byose RNC yakoreraga ku butaka bwa Uganda ndetse ikaba yanahagarika ubufatanye yarifitanye n’uyu mutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda kugira ngo yongere ihahirane ndetse ibane n’umuturanyi mu mahoro nk’uko byari bisanzwe.
Si Mukankusi Odette gusa,hari n’abandi bambari ba RNC bakunda kuba bari Uganda mu bikorwa byo kugambanira u Rwanda bashobora gufatirwa ibyemezo na Uganda mu gihe ubuyobozi bw’iki gihugu bwakomeza kubahiriza amasezerano ibihugu byombi byagiranye.Muri aba twavuga nko guhagarika urusengero rwa pasiteri Nyirigira rubarizwa i Mbarara aho RNC ikunda gukorera inama,bivugwa ko uru rusengero rwarabaye nk’ibiro bikuru bihagarariye RNC muri Uganda.
Uwitwa Rugema kayumba nawe ni umwe mu bayoboke ba Kayumba wagize uruhare rufatika mugufungisha abanyarwanda muri Uganda ndetse akaba arangwa n’imvugo yo kwishongora ku Rwanda cyane.Hari ubwo yavuze ko usibye no gukorana na CMI ahubwo azaba n’umwe muri bo mu guhungabanya u Rwanda.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 Leta y’Afurika y’epfo yemeje itegeko ribuza abanyamahanga gukorera ibikorwa bya politike muri icyo gihugu,itegeko ryakomye mu nkokora RNC dore ko abayobozi bakuru bayo ariho babarizwa ndetse akaba ariho hafatwa nk’ahaba ikicaro gikuru cya RNC muri rusange.
Umutwe w’inyeshyamba wa P5 wari warashinzwe k’ubufatanye bw’amashyaka 5 arwanya Leta y’Urwanda barangajwe imbere na RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse RNC ikaba yari yiringiye ko ariwo uzababera inzira yo kugera ku butegetsi binyuze mu ntambara nawo kwikubitiro watwitswe n’umuriro perezidaw’u Rwanda Paul kagame yakunze kuvuga ko barigukina nawo.
Muri Congo Kinshasa uyu mutwe wahaboneye urwo imbwa yaboneye ku mugbezi aho benshi mu barwanyi bawo bahasize ubuzima abandi bakazanwa mu Rwanda muri gahunda ya operasiyo Sokola igamije kurandura imitwe yose yitwaje intwario ikorera muri icyo gihugu.Aha twavuga nka Major Mudathiru n’abo bafatanywe ubu bari kuburanishwa ku byaha baregwa.
.
Ibi bivuzeko RNC yaba isigaye mu manegeka ndetse ikanacika intege k’uburyo bufatika dore ko yari yishingikirije ubufasha bwa Uganda ndetse ikaba yari yaragize iki gihugu nk’indiri yabo yo gukoreramo ibikorwa byabo byose bigamije guhungabanya U Rwanda ndetse na bamwe mu bayobozi bayo bakaba barahoraga Uganda kubonana na bamwe mubayobozi b’iki gihugu n’inzego zishinzwe umutekano Aho babaga barigusaba ubufasha kuri guverinoma ya Uganda , kugirango babashe guhungabanya umutekano w’Urwanda , gushaka abayoboke n’abarwanyi mu nkambi z’abanyarwanda ziba Uganda ndetse no gukorerayo icengezamatwara ryabo kugira ngo babone abayoboke benshi muri Uganda.
Uru ruhurirane rw’ibibazo byugarije RNC harimo Kuba ya komanyirizwa na Uganda , kugongwa n’amategeko ya Afurika Y’epfo, gusenyuka kw’impuzamashyaka P5 n’iyicwa ry’ingabo zawo abandi bakazanwa mu Rwanda no gutana mu mitwe kw’abayoboke bayo gushingiye ku ibura rya Ben Rutabana bishobora gusiga RNC ya Kayumba Nyamwasa ntakibuga cyo gukiniramo isigaranye ndetse ikaba yasigara kw’izina gusa .
HATEGEKIMANA Claude
![]() |
ReplyForward
|