Zimwe mu ngabo z’u Burundi ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, zagaragaye zahuje urugwiro n’inyeshyamba za NYATURA zizwiho gukora amahano.
Ni amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umwe mu barwanyi bakomeye ba NYATURA witwa Kanaume ari gukoresha inama abaturage b’i Kagusa, arindiwe umutekano n’abasirikare b’u Burundi ndetse abandi bicaye.
Amakuru avuga ko ubwo Ingabo z’u Burundi zari zigiye kuganiriza aba baturage, zigahamagaza umutwe wa TWIRWANEHO uharanira uburenganzira bw’Avanyekongo b’Abanyamulenge, ugahita ubitera utwatsi kuko zari zizanye n’inyeshyamba za NYATURA.
Uyu mutwe wa TWIRWANEHO wanenze bikomeye ibi byakozwe n’ingabo z’u Burundi, kuba zemeye kugendana n’inkoramaraso za NYATURA zabiciye ababo benshi.
Uwakurikiranye amakuru y’iki gikorwa, yatangaje ko uyu murwanyi wa NYATURA witwa Kanaume, ngo yari yagiye guha abaturage b’i Kagusa, ubutumwa bw’ihumure.
Ni mu gihe nyamara uyu mutwe wa NYATURA uzwiho kuba waroretse imbaga y’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, ukanabasahura imitungo yabo myinshi.
Umwe mu bazi ikorwa by’uyu mutwe, yagize ati “Birababaje kubona abantu bakwiciye abawe bakanagusahura, bakugaruka imbere ngo baje kuguhumuriza. Ubwo aba ari ukuguhumuriza cyangwa aba ari ukugukina ku mubyimba.”
Ibi bigaragaye mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakomeje gututumba umwuka utari mwiza, nyuma yuko ubutegetsi bw’iki Gihugu butangaje ko butazigera buganira na M23, mu gihe uyu mutwe wavuye mu bice wari warafashe utegereje kuganira n’ubutegetsi.
RWANDATRIBUNE.COM