Abarwanyi bo mu mutwe wa Hamas ,batunguranye ubwo bagabaga igitero gikomeye mu gitondo cyo kuwa 7 Ukwakira 2023, mu duce tumwe tw’igihugu cya Israel, abagera kuri bahita bahasiga ubuzima .
Ibi ,byabaye ku nshuro ya kabiri Israel itungurwa n’igitero itari yiteguye, mu gihe icyaherukaga cyari cyabaye mu 1973, mu bitero yagabweho n’umutwe wa Yom kippur, nyuma y’ iminsi mike yari ishize Israel yizihiza isabukuru y’imyaka 50 yari ishize, habaye igitero gisa nkicyabagabweho ku munsi w’ejo.
Ni igitero cyagabwe na Hamas , ubwo uwo mutwe w’iterabwoba warasaga ibisasu birenga 5000 ,abantu basaga 320 bo muri Isiraheli bahita bahasiga ubuzima naho 1800 barakomereka bikomeye.
Iki gitero kandi, cyanibasiye ibindi bice bitandukanye byiherereye mu Majyepfo ya Israel ndetse urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu bice byegereye Gaza, mu duce tw’ubutayu tuzwi nka Negev no mu Mujyi wa Tel Aviv mu masaha y’igitondo.
.
Muri iki gitero, umutwe wa Hamas, wahashimutiye abagore n’abasirikare b’igihigu cya Israel, gusa Israel nayo, ikaba yahise itangaza ko igomba kwirwanaho, ikarinda umutekano w’igihugu cyayo nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Benjam Natanyahu.
Benjamin Netanyahu kandi, yatangaje ko ibi bitagomba gufatwa nk’ibitero bisanzwe ,ahubwo ko Isiraheri yashojweho intambara ndetse ko igiye gutangira kuyirwana mu buryo bweruye ndetse ingabo z’iki gihugu zikaaba zahise zigaba ibitero muri Palestine mu rwego rwo kwihimura.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com
Yom kippur ntabwo Ari umutwe w’iterabwoba ahubwo ni umwe mu minsi Mukuru Israel yizihiza mu mwaka.