Ibitero bikomeye Isirayeli ikomeje kugaba muri Gaza, Uyu munsi Tariki 23 Gicurasi 2024 byakomereje mu majyepfo ya Gaza muri Rafah na Jabaliya werekeza mu majyaruguru.
Ni mu gihe ingabo za Isiraheli zikomeje kunyanyagira muri utwo turere twombi twuzuyemo abasivili benshi basazwe n’ubwoba bwinshi.
Igisirikare cya Isirayeli cyishe Abanyapalestine 12 mu gitero cy’iminsi ibiri Isiraheli yagabye kuri Jenin,agace gaherereyemo West Bank.
Ibi bitero birikwibasira ibitaro bigiye bitandukanye aho mu bishwe harimo abana batanu n’umuganga ubaga wari uhagaritse imodoka imbere y’ibitaro ubwo bamuteraga.
Loni ivuga ko imiryango yimuwe mu ngo zabo nyuma yuko abanyepalestina bagera mu 800.000 bahunze mu gihe ingabo za Isiraheli zagabaga ibitero. Ubu benshi mu baturage bakaba babarizwa mu nkambi zitandukanye.
Abayobozi ba Isirayeli bagize umujinya nyuma yuko Espagne, Irilande na Noruveje bemezaga ko Palestina yigenga bavuga ko bazakomeza kugaba ibitero kuri Gaza no ku miturirwa mishya itemewe mu gace k’iburengerazuba bigaruriye.
Nibura abantu 35.709 nibo bishwe, abandi 79,990 barakomereka mu bitero bya Isiraheli bikozwe n’umutwe wea Hamas mu ntara ya Gaza ku wa 7 Ukwakira, abandi 1,139 batwarwa bunyago.
Niyogisubizo Cynthia
Rwandatribune.com