Igisirikare cya Israel kivuga ko indege zacyo z’intambara zirimo gutera ku birindiro bya Hezbollah muri Liban inyuma y’aho zimenyeye ko hari harimo guteagurwa igitero simusiga cyo gutera misire na rokete muri Israel.
Umuvugizi w’igisirikare cya Israel (IDF), Daniel Hagari yagize ati:”Mu gikorwa cyo kwikingira, IDF irimo kugaba ibitero ku birindiro by’abitwaje iterabwoba.”
Israel ivuga ko abasivile bo muri Liban babwiwe kuva mu turerere twa Hezbollah, umugwi w’aba Shia ufashwe mu mugongo na Iran, bivugwa ko ifitemo ibirindiro.
Ni nyuma y’ uko umutwe wa Hezbollah utangaje ko watangiye ibitero bya drone kuri Israel mu kwihimura ku iyicwa ry’umusirikare wo mu rwego rwo hejuru w’uwo mutwe ryabaye mu kwezi gushize.
Mu burasirazuba bwa Israel hose, humvikanye urusaku rw’ impuruza irimo gutabaza ko hagiye kuba ibitero bya Rokete rwumvikanye kare mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.
Kugeza ubu ntamakuru aramenyekana ko hari abakomeretse, gusa Mw’itangazo rya IDF ivuga ko Hezbollah “yateye ibisasu birenga 150 byaturutse muri Liban biterwa ku butaka bwa Israel”.
Hagati aho ariko umutwe wa, Hezbollah uvuga ko umaze gutera Rokete zo mu bwoko bwa Katyusha zirenga 320, kandi ko bateye inkambi za gisirikare n’ibirindiro bya Israel 11.
Minisitiri wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko yahise ateranya inama y’ikitaraganya y’abo muri Minisiteri y’ ingabo, Ibiro bya Minisitiri Netanyahu bivuga ko Minisitiri w’ ingabo Yoav Gallant n’ abandi bari kumwe barimo barakurikirana uko ibintu byifashe bicaye mu biro bya Minisiteri y’ ingabo i Tel Aviv.
Rwandatribune.com