Umucunga gereza w’umugore wo mu gihugu cya Israel ashobora kuba inkomoko yo guhagarika abagore kuri uyu murimo nyuma yo gushinjwa gusambana n’imfungwa ikomoka muri Palestina ifungiye muri Gereza yarindaga.
Uyu mugore ashinjwa kuryamana n’umunya Palestine ufungiye ibyaha byo kugaba igitero cyahitanye imbaga y’abatari bacye muri Israel.
Uyu mu gore ngo ushobora kuba yrinjiye mu gisirikare, bidaturutse ku kuba agikunze, ahubwo ngo akaba yaracyinjiyemo kuko buri munya Israel wese agomba kwinjira mu gisirikare.
Muri iki gihugu Abagore bagomba kumara nibura imyaka ibiri mu gisirikare,mu gihe abagabo nabo bamara amezi 32.
Urukiko rufite ikirego cy’uyu musirikare wasambanye rwategetse ko andi makuru arebana na gereza icyaha cyabereyemo yagirwa ibanga.
Ibinyamakuru bya Israel bivuga ko mu gihe yabazwaga , uyu musirikarekazi yavuze ko hari abandi bagenzi be baryamana n’imfungwa.
Iyi mpfungwa y’umunya-Palestina yahise ivanwa mu cyumba yari ifungiyemo ijyanwa kure y’abandi nk’uko byatangajwe n’urwego rw’amagereza muri Israel (IPS).
Ibyifuzo by’urukiko nibiramuka byumviswe uyu mugore azaba abaye incungu ya bagenzi be bose kuko iki gihe cyo kujya mu gisirikare cyavanwaho.
Umuhoza Yves
Rwanda tribune